skol
fortebet

Kenya: Abakora umwuga w’uburaya muri Machakos bigaragambije basaba Leta udukingirizo n’amavuta afasha gutera akabariro

Yanditswe: Saturday 07, Sep 2019

Sponsored Ad

Abakora umwuga w’uburaya mu ntara ya Machakos mu gihgu cya Kenya biriwe mu myigaragambyo yo gusaba Leta by’umwihariko ubuyobozi bw’iyi ntara ko bwakongera udukingirizo n’amavuta afasha mu gutera akabariro ngo kuko bakurura ba mukerarugendo bakaza muri iyi ntara ku bwinshi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo bagabo n’abagore bakora umwuga w’uburaya I Machakos babyukiye mu myigaragambyo bitwaje ibyapa bitandukanye byanditseho ubutumwa busaba Leta ya Kenya kubafasha akazi kabo kakagenda neza kuko ngo kabatunze ndetse kabafasha gutunga imiryango yabo no gukurura ba mukerarugendo.

Umwe mu bicuruza yabwiye abanyamakuru ati “Twebwe abakora umwuga w’uburaya turi hano kubaza ubuyobozi bwa Machakos icyo bumariye abaturage.Turifuza ko abakora umwuga w’uburaya bahabwa amavuta yo kubafasha.

Undi ukora uyu mwuga ugayitse yabwiye abanyamakuru ko ntacyo bibatwaye kuwukora kuko ngo nako ari akazi nk’akandi.

Yagize ati “Ba mukerarugendo baza muri Kenya kubera ko ubona buri kimwe,akabariro.Nta kintu na kimwe wahabura.Uburaya n’umwuga nk’iyindi,budufasha kuriha amazu tukarera n’abana.”

Aba bakora umwuga w’uburaya batewe inkeke n’umutekano wabo utameze neza aho basabye abawushinzwe ko bajya babafasha igihe bari gutera akabariro

Ibitekerezo

  • Aka ni akumiro.Ngo uburaya nabwo ni akazi!! Ubusambanyi busigaye ku isi buteye ubwoba.Muzi ukuntu abantu basigaye barongora za Robots.Ibi byose bige bibereka ko turi mu minsi y’imperuka.
    Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa