skol
fortebet

Kigali: Abakurikiranyweho iterabwoba bongeye kugezwa imbere y’ urukiko havuka impaka

Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mata 2017, abantu 50 bakurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba mu Rwanda bongeye kwitaba urukiko rukuru rwa Kigali. hongera kuvuka impaka ku rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha abaregwa dore ko barimo ab’ikigero gito cy’imyaka batemerewe kuburanira mu nkiko zisanzwe.
Abaregwa biganjemo ababoneka ko bakiri bato binjiye mu rukiko barinzwe cyane.Begeragezaga kumwenyura no gusuhuza abo mu miryango yabo nubwo bitashobokaga kubegera .
Mu gihe byari bitegerejwe ko (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mata 2017, abantu 50 bakurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba mu Rwanda bongeye kwitaba urukiko rukuru rwa Kigali. hongera kuvuka impaka ku rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha abaregwa dore ko barimo ab’ikigero gito cy’imyaka batemerewe kuburanira mu nkiko zisanzwe.

Abaregwa biganjemo ababoneka ko bakiri bato binjiye mu rukiko barinzwe cyane.Begeragezaga kumwenyura no gusuhuza abo mu miryango yabo nubwo bitashobokaga kubegera .

Mu gihe byari bitegerejwe ko urubanza rutangira kuburanishwa, abaregwa n’ababunganira bongeye kuzamura inzitizi zigomba kubanza gukurwa mu nzira mbere y’uko urubanza rukomeza.

Ku isonga havuzwe urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha bamwe mu baregwa. Batatu mu baregwa ngo bafite ikigero cy’imyaka iri munsi y’ibemerera kuburanira hamwe n’abakuze kandi itegeko risaba ko abana bagomba gukurikiranirwa mu rukiko rwihariye .

Abunganira abaregwa basabye ko abakurikiranywe babanza gutandukanywa, abana bakoherezwa imbere y’umucamanza ubyemerewe .

Ikindi cyazamuye impaka ni icyifuzo cy’ubushinjacyaha busaba ko urubanza rwabera mu muhezo ngo kuko uru rubanza rufitanye isano n’umutekano w’igihugu .

Icyo cyifuzo ariko cyatewe utwatsi n’abaregwa bose, bavuze ko ibyaha bakurikiranywe bikomeye bityo ko bigomba kuburanirwa ahabona bikaba byaba isomo ku bandi .

Ikindi abaregwa ngo basanga bagomba kuburanira mu ruhame kugira ngo imiryango yabo yumve ibyaha bamwe bavuga ko byahimbwe .

Icyo kibazo cy’iterabwoba cyatangiye kuvugwa mu Rwanda mu myaka 2 ishize dore ko ari bwo bwa mbere cyari cyumvikanye mu gihugu.

Rugikubita umwe mu bayobozi b’idini ya Islamu yiciwe mu mujyi wa Kigali, igipolisi kivuga ko yashakaga gutoroka.

Yaregwaga gushakisha abarwanyi bo kohereza mu mutwe wa Islamic State muri Syria na Irak .

Bidateye kabiri, abandi bantu 3 biciwe mu mujyi wa Rusizi na bo bivugwa ko bari mu mugambi wo kwiyunga n’imitwe y’iterabwoba ikorera mu mahanga .

Uru rubanza rw’iterabwoba rwakunze gusubikwa bya hato na hato.Inshuro nyinshi rwigizwaga inyuma ubushinjacyaha bukavuga ko hafashwe abandi bantu kandi bakekwa mu mugambi umwe .

Ntibyoroshye kumenya igihe nyacyo ruzatangira kuburanishwa ubudasubira inyuma cyakora umucamanza we akaba yamaze kugaragaza ko igihe cyari kigeze ko atangira kumva uru rubanza aruhereye mu mizi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa