skol
fortebet

Kompanyi ya Boeing yateye benshi umujinya kubera indishyi yatangaje ko izaha abaguye mu mpanuka z’indege yakoze

Yanditswe: Thursday 04, Jul 2019

Sponsored Ad

Kompanyi ikora indege ya Boeing yatangaje ko yemeye gutanga miliyoni ijana z’amadorari ya Amerika ku miryango yabuze abayo mu mpanuka z’indege zayo 737 Max muri Indonesia na Ethiopia mu gihe hari imiryango yaregeraga arenga miliyoni 200 z’amadolari.

Sponsored Ad

Boeing yavuze ko ubu bwishyu buzagenda butangwa mu gihe cy’imyaka myinshi, butandukanye n’ikirego cyatanzwe kubera izi mpanuka, zombi zahitanye abantu 346.

Itangazo rya Boeing ryo kuwa gatatu taliki ya 03 Nyakanga 2019, rivuga ko ayoa mafaranga "azafasha uburezi, ingorane n’ibikenerwa mu buzima ku miryango yagizweho ingaruka, ibikorwa rusange n’iterambere rya rubanda yagizweho ingaruka.

Impanuka ya Ethiopian Airways yabaye muri Werurwe uyu mwaka yari iya kabiri ya Boeing 737 Max mu mezi atanu,nyuma y’indi ndege nk’iyi ya Lion Air muri Indonesia yakoze impanuka mu Ukwakira 2018.

Abahanga mu iperereza ku mpanuka z’indege basanze izi mpanuka zaratewe n’ikibazo cya tekiniki muri izi ndege. Ubwoko bwa 737 Max bwahise buhagarikwa kongera kuguruka kw’isi kugeza ubu.

Boeing ivuga ko izakorana na za leta z’ibihugu n’imiryango itegamiye kuri leta mu gukemura ibyo bibazo. Kandi ko amafaranga y’ibanze azatangwa mu gihe cy’imyaka myinshi.

Dennis Muilenburg umuyobozi mukuru wa Boeing avuga ko bababajwe cyane n’ibyabaye muri izi mpanuka kandi bazakomeza kwifatanya n’imiryango yabuze ababo.

Yagize ati: "Twizeye ko iyi nkunga yacu izashobora kuborohereza".

Nomi Husain umunyamategeko wo muri Leta ya Texas uhagarariye imwe mu miryango yaburiye abayo mu mpanuka yo muri Ethiopia yanenze ibyo Boeing yakoze.

Yavuze ko "inyishyu batanze itanegereye na gato impozamarira ku miryango yasigaye ugereranyi n’abo babuze".

Bwana Husain afite imanza zirindwi z’imiryango yabuze ababo, imwe muri yo irasaba impozamarira zigera kuri miliyoni $276. Avuga kandi ko hari imanza zigera kuri 50 zimaze gushingwa n’indi miryango.

Abantu bakomoka mu bihugu 35 baguye mu mpanuka ya Ethiopian Airways, muri bo harimo umunyarwanda umwe, Jackson Musoni.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Ibi byerekana ko ubwenge bwa muntu butareshya n’ubw’Imana yacu yitwa Yehova.Niyo yaremye ibintu byose kandi nta nenge n’imwe bigira.Urugero,mu kirere haba billions and billions z’inyenyeri kuva kera cyane.Zose zigira speed ibarirwa muli za millions ku isaha.Nyamara nta nimwe yari yagongana n’indi.
    Byerekana ko tugomba kumvira no gukunda UMUREMYI wacu.Urugero,atubuza kwibera mu byisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana niba dushaka ko izaduha ubuzima bw’iteka no kuzazuka ku munsi w’imperuka.Ntabwo ari ukubeshya.It is a matter of time.Impamvu Imana itinda kuzana Imperuka,nuko ishaka ko abantu bose bihana ikazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Soma 2 Petero 3:9.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa