skol
fortebet

Leta y’ u Rwanda yabujije abantu kurya amafi menshi yipfushije mu mugezi wa Mukungwa

Yanditswe: Sunday 23, Sep 2018

Sponsored Ad

Minisiteri y’ ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, yasabye ko abantu bakwirinda kurya ayo mafi birinda ingaruka yateza ni nyuma y’uko mu mugezi wa Mukungwa hagaragayemo amafi menshi yapfuye icyayishe kikaba kitaramenyekana.

Sponsored Ad

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine yatangaje ko kuri uyu wa 22 Nzeli 2018, hasuwe aho umugezi wa Mukungwa unyura hose mu Mirenge ya Muko, Rusasa, Nkotsi, Rugero, Rwaza na Shyira, bigaragara ko nta yandi mafi yapfuye ari kugaragara muri uyu mugezi.

Dr Mukeshimana yavuze kandi ko hanakozwe igenzura mu yindi migezi ifite aho ihurira na Mukungwa, nk’Akagera an Nyabarongo naho basanga nta mafi yapfuye ahagaragara.

Mu gihe hagikurikiranwa icyaba cyateye iki kibazo, Minisitiri Mukeshimana ashingingiye ku itegeko No 58/2008 ryo kuwa 10 Nzeli 2008; rigena imutunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’ uburobyi mu Rwanda ingingo yaryo ya 11, yasabye abaturage kwirinda ibi bikurikira.

Abakora uburobyi basabwe kutaroba amafi bakoresheje ibintu byose bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica.

Minisitiri Mukeshimana yanibukije abantu kwirinda kujugunya Imyanda inyuranye mu nzuzi, anasaba ko ntawe ukwiye kurya amafi yipfushije.

Ibitekerezo

  • Ariko kuki muhisha Abanyarwanda ibyavuzwe by’ukuri,kuri fbc bagaragaje abishe ayo mafi,ko ari abashinwa bari mu Modoka ya grd Rava ,bayica bakoresheje umutego bigaragara ko wari ucometseho akantu kameze nka batterie bashyirag

    Bivuzengo abo bashinwa bashobore kuba barakoreshaga Electricité kuko amwe menshi ngo yazamukaga yapfuye akareremba hejuru, nayitwa ko akiri mazima akaba ananiwe cyane kuburyo washoboraga kuyikura mu mazi n’intoki.Abaturage babonye bidasanzwe bahita batelef Police

    abo bashinwa ngo bahise birukanka cyane n’imodoka yabo bagana i kigali,imodoka barayerekanye. Ahubwo nimutubwire niba Police yarabafashe,ibabaze impamvu batwicira ibinyabuzima cg impamvu baturogera ibiremwa, erega maye bana byishyure kandi banabihanirwe. Simpamya ko iwabo bakwangiza ibiremwa bene kariya kageni,ni agasuzuguro rwose !! Birababaje pe !! Ahubwo mukurikirane mutubwire niba Police yarabafashe,kuko baratwangirije pe !

    Banyamakuru b’Umuryango, mukosore iyi nyito mwakoresheshe,ntabwo amafi yipfushije ahubwo yarishwe nkuko kuri face book babyerekanye!!

    abo bashinwa ngo bahise birukanka cyane n’imodoka yabo bagana i kigali,imodoka barayerekanye. Ahubwo nimutubwire niba Police yarabafashe,ibabaze impamvu batwicira ibinyabuzima cg impamvu baturogera ibiremwa, erega maye bana byishyure kandi banabihanirwe. Simpamya ko iwabo bakwangiza ibiremwa bene kariya kageni,ni agasuzuguro rwose !! Birababaje pe !! Ahubwo mukurikirane mutubwire niba Police yarabafashe,kuko baratwangirije pe !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa