skol
fortebet

Liberia: Inzovu yasaze nyuma yo gukomeretswa na ba rushimusi ihita yica abantu babiri

Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2019

Sponsored Ad

Inzovu yakomerekejwe na barushimusi bituma isara niko kwinjira mu cyaro cyo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Liberia, yica umugabo w’imyaka 58 y’amavuko n’umuhungu we, nkuko byatangajwe na radio yo muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Bigaragara ko iyo nzovu yari yarashwe na barushimusi mu mashyamba y’inzitane yo mu karere ka Gbarpolu, ubwo yagendaga muri ayo mashyamba, ihura n’umugabo ihita imwica ako kanya.

Umuhungu w’uwo mugabo, wari wagiye gushakisha se nyuma yo kuburirwa irengero, na we yaje guhura n ’iyo nzovu yari yarubiye na we iramwica.

Ubusanzwe inzovu si inyamaswa y’inyamahane gusa ishobora gusagarira icyo ibonye cyose mu gihe yahungabanyijwe.

Ikinyamakuru Livescience kivuga ko inzovu nkuru, mu ziba muri Africa, ishobora kugira uburebure buri hagati ya metero 2,5 na metero 4 n’uburemere buri hagati ya toni 2,5 na tnoni 4.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Ntakundi nibaruhukire mumahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa