skol
fortebet

Minisitiri Mugoya yateye urujijo benshi kubera ibyo yatangaje ku banyarwanda bafungiwe muri Uganda

Yanditswe: Saturday 24, Aug 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga wa Uganda Amb. James Mugoya yavuze ko Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda bafunzwe mu buryo bukurikije amategeko ndetse ko bazafungurwa hakurikijwe ubutabera.

Sponsored Ad

Uyu Munyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda,yabwiye Chimpreports ko iki gihugu kitazafunga Abanyarwanda ndetse n’abafungiweyo bafunzwe byemewe n’amategeko,bityo bazafungurwa bitewe n’imyanzuro y’ubutabera ibintu u Rwanda rutemera kuko rwasabye ko bagezwa imbere y’ubutabera iki gihugu kikabyanga.

Yagize ati “Aho duhagaze ni uko Abanyarwanda bose bahawe ikaze muri Uganda. Abatawe muri yombi hagomba gukurikizwa amategeko. Twitega ko abaturage bose bagomba kubaha amategeko, iyo wishe amategeko waba Umunyarwanda cyangwa undi uwo ariwe wese,ugomba kubiryozwa.Igihe hari ibyo ugomba kubazwa, ntabwo ushobora kurekurwa kuko amategeko agomba gukurikizwa.”

Mu minsi ishize, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Amb. Nduhungirehe yasabye Uganda ko yareka abanyarwanda barenga 100 bafungiwe muri gereza zitazwi ko bagezwa imbere y’ inkiko bakaburanishwa ariko iki gihugu cyarabyanze.

Amb. Olivier Nduhungire yasabye abanyarwanda kuba baretse kwerekeza muri Uganda kugeza igihe iki gihugu kizafungurira Abanyarwanda bagifungiwemo budakurikije amategeko.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21 Kanama 2019 nibwo Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’umutekano byitezwe ko ashobora kuzashyira iherezo ku bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa