skol
fortebet

Minisitiri w’ingabo Ibn Auf uri mu bahiritse ku butegetsi Bashir nawe yegujwe n’abaturage

Yanditswe: Saturday 13, Apr 2019

Sponsored Ad

Ibintu byahinduye isura mu gihugu cya Sudan kuko minisitiri w’ingabo Awad Ibn Auf wari mu bahiritse ku butegetsi Omar al Bashir nawe yegujwe n’abaturage ku munsi w’ejo taliki ya 12 Mata 2019,nyuma y’umunsi umwe yari amaze ku butegetsi ahita asimburwa na Lt Gen Abdel Fattah Abdelrahman Burhan.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutangariza kuri TV ya Leta ko igisirikare cyeguje bwana Omar Al Bashir, Awad Ibn Auf yatangaje ko igisirikare kigiye kuyobora igihugu mu myaka 2 iri imbere,ibintu bitashimishije abanya Sudan bahita basubira mu mihanda barigaragambya.

Imyigaragambyo ikomeye ku munsi w’ejo,yabereye ku biro bikuru bya gisirikare biri mu mujyi wa Khartoum bituma abasirikare bafata umwanzuro wo kuva ku butegetsi.

Abigaragambya bavuze ko abasimbuye Bashir ku butegetsi,bari inshuti ze kuko bakoranye mu bwicanyi bwabereye Darfur mui 2000, bityo badakwiriye kuguma kubayobora bituma uyu Awad Ibn Auf wari wakuye ku butegetsi Bashir nawe ahita yegura.

Abaturage ba Sudan bari mu myigaragambyo bavugije induru ngo “nawe araguye”,nyuma yaho Awad Ibn Auf asezereye nimugoroba.

Abanya Sudan bahise basaba inzego za gisirikare kurekura ubutegetsi bakabuha abasivili kuko aribo bakwiriye kugena uko ahazaza ha Sudan hakwiriye kumera.

Guhera mu Ukuboza umwaka ushize,imyigaragambyo yadutse mu gihugu iturutse ku izamuka ry’igiciro cy’umugati yeguje Bashir kuwa Kane.none yeguje na Awad Ibn Auf.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa