skol
fortebet

Muhanga: Abagabo babiri bamaze iminsi 5 bari mu kirombe cyabagwiriye

Yanditswe: Sunday 21, Apr 2019

Sponsored Ad

Abagabo babiri bakomoka mu karere ka Muhanga bagwiriwe n’ikirombe kuwa Gatatu w’iki Cyumweru ntibarakurwamo,nubwo hakoreshejwe imbaraga nyinshi kugira ngo babashe kubona imirambo yabo.

Sponsored Ad

Aba bagabo 2 bagwiriwe n’ikirombe ni Baranyeretse Oswald na mugenzi we Nsengiyumva Didas ndetse ngo abaje kubatabara basanze inkweto zabo arizo ziri hejuru y’iki kirombe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Pilote Rwigemera yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko biyambaje imashini basanga itajyamo kuko icyobo gifite metero zirenga 60.Bagerageje gucukura ntibabasha kugera aho bari.

Yagize ati: ‘Twiyambaje izindi nzego zizana imashini ariko zisanga bitashoboka kuko ikirombe ari kirekire gifite metero zirenga 60 uvuye hejuru ku butaka’

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Pilote Rwigemera yemeje ko nta kindi bakora kirenze ubwo butabazi bwari bwatanzwe.

Rwigemera avuga ko imiryango ya banyakwigendera yabonye ko bitashoboka kubera bw’ikirombe bwabaye ibyondo.

Mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu nibwo aba bagabo bagwiriwe n’ikirombe.

Niyigena Adeline umugore wa Nsengiyumva Didas avuga ko bafite akababaro ko kuba batabonye imirambo y’abagabo babo ngo nibura babashe kubashyingura.

Avuga ko hiyongeraho Kampani KOMINYA bakoreraga ibitakana kandi byari bizwi ko ari abakozi bayo.

Gusa avuga ko ashimira Leta yari yatanze ubufasha bw’imashini kandi mbere yuko ihagera bari bijejwe ko ibakuramo.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bariya bagabo nta Kampani bakoreraga kuko ngo iyo baza kuba bayikorera bari kubonwa n’abarinda ikirombe.

Ibitekerezo

  • Abagore babo barababaye cyane.Leta ikwiriye kuzana imashini zikabakuramo.Ese twaba tuzi neza uko bigenda iyo dupfuye?Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).Ntabwo yakitaba imana kandi atumva.Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa