skol
fortebet

Musanze: Abashumba baragirira abayobozi bakomeye bakubise aba Dasso barabakomeretsa babaziza ko bababujije kuragira imyaka ya rubanda ku bushake

Yanditswe: Monday 15, Apr 2019

Sponsored Ad

Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze,barasaba Leta kubarenganurwa kubera ihohoterwa bakorerwa n’abashumba biyita ab’abayobozi bakomeye bonesha inka mu birayi byabo, hagira ubabuza bakamukubita.

Sponsored Ad

Mu kiganiro bamwe mu baturage b’I musanze bahaye umunyaamakuru wa RBA dukesha iyi nkuru,bavuze ko barambiwe inkoni z’aba bashumba bivugwa ko ari aba abasirikare bashora inka mu birayi by’abaturage,nyirabyo yababuza bakamukubita.

Umwe mu baturage yagize ati “Bishingikiriza ko abo baragiriye ari abayobozi bakomeye,ariyo mpamvu baje kurwanya Leta. Numvise bavuga ngo ni inka za afande. Ni nayo mpamvu barwanya Leta bavuga ngo afande ntabwo tumuzi. Ngo yahemba abadaso bose bari bahari icyarimwe.

Undi mubyeyi yagize ati “Nari ndi mu kazi,abana baza biruka bati mama we ngwino uje kudutabara,bya birayi byacu babiragiye babirangije.Twababujije barangije batwirukaho.

Abaturage bavuze ko aba bashumba bitwazaga ngo Afande bakorera yahemba abadaso icumi ku munsi naho ‘home guards’agahemba 50 icyarimwe. Bongeraho ko aba bashumba bababwira ko gufata izi nka z’abakomeye babiterwa no kuba batazi abo ari bo.

Aba baturage basabye ubuvugizi Leta ikamenya uru rugomo bakorerwa n’aba bashumba,bagakurikiranwa bagahanwa ndetse inka zabo ntizizongere kurangirwa ku gasozi kuko abashumba bazohereza mu mirima zikarisha ibirayi by’abaturage kubera ko ari iza Afande.

Urugomo rw’aba bashumba rwarenze igipimo kuko basigaye bakubita inzego z’umutekano aho biraye ku ba Dasso barabakubita,babatera amabuye barabakomeretsa,bajya mu bitaro.

Umu DASSO wakubiswe ubwo yari atabaye umuturage wari wonesherejwe ibirayi,agakomeretswa n’amabuye yatewe n’abashumba yagize ati “ Abashumba baradukubise n’abandi baturage bahatuye badutera amabuye. Twari abadaso batatu n’aba home guard bane, tugezeyo batangira kudukubita n’ibwo nakomerekaga gutya Bari bafite n’imihoro. Haje kuza abandi ba home guard benshi inka tuzizana hano ku murenge.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko aba bashumba bagomba kubihanirwa kandi ko hagiye gushyirwamo ingufu zo guca uru rugomo babifashijwemo na Polisi na RIB.

Yagize ati “Ababikoze mbere bajyaga babaca amafaranga, bagahanwa bakariha ibyangijwe ariko twasabye RIB na polisi ko ababikoze bafatwa, bagahanwa mu rwego rw’urugomo. Gukubita no gukomeretsa umuntu ni icyaha, twasabye ko aba bakanirwa urubakwiye.Tugomba gushaka ba nyiri izo nka nubwo bavuze ngo barishye amafaranga y’ubwone,ntibigomba kurangirira aho ngaho.

Nta muntu wemerewe kuragira ku gasozi.umuntu agomba kuragirira inka iwe mu kiraro,akayishakira ubwatsi,yaba afite urwuri rugaragara ruzwi,akazijyanamo.Urwo rugomo rugiye gucika burundu.”

Guverineri Gatabazi yavuze ko ba nyiri izi nka bagiye gushakishwa bakamenyekana ndetse ngo nta muturage uzongera gukubitwa cyangwa konesherezwa imyaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa