skol
fortebet

Mwenedata wifuje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yaratorotse

Yanditswe: Monday 13, Nov 2017

Sponsored Ad

• Mwenedata Gilbert yatangaje ko yahunze igihugu
• Mwenedata wifuzaga kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yaratorotse nyuma yo kumenya ko agiye gukurikiranwaho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano

Sponsored Ad

Umwe mu bifuzaga kwiyamamariza kuyobobora u Rwanda Mwenedata Gilbert yahunze igihugu nyuma y’aho atangiye gukurikiranwaho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano kugira ngo yuzuze ibyasabwaga uwifuzaga kuba umukandida mu matora ya perezida wa Repubulika aheruka gutsindwa na Nyakubahwa Paul kagame.

Uyu Mwenedata yatangaje ko yafashe umwanzuro wo guhunga igihugu akimara kumenya ko ubutabera bugiye gutangira kumukurikirana ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano aho NEC yatangaje ko mu mikono y’ababasinyiye harimo amazina y’abapfuye.

Mu kiganiro Mwenedata yagiranye n’IGIHE dukesha iyi nkuru,yagitangarije ko icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano acyemera gusa ko atazi neza niba uwitwa Nyombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo NEC yavuze ko batanze imikono ye kandi yarapfuye niba aribyo kuko atari we wishakiraga imikono 600 yasabwaga.

Yagize ati “Ntabwo nagira isoni zo kujya gusobanura cyangwa kujya imbere y’ubutabera. Nta bwoba binteye nabikoze numva nta kibazo. Bamfunze najyamo nshima Imana rwose nta kibazo nagira.”

Uyu Mwenedata Gilbert yavuye mu gihugu atarakurikiranwa gusa ubutabera bwatangiye gukurikirana Diane Rwigara nawe wifuje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nawe ushinjwa bene iki cyaha.

Amategeko y’ u Rwanda avuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa; ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu.

Ibitekerezo

  • Mujye mumenya ko politike ari mbi cyane.Reba uyu arahunze,Diane Rwigara arafunzwe,etc...Abantu bapfa kubera politike ni benshi.YESU yasabye abakristu nyakuri kutajya mu byisi (Yohana 15:18,19).Ahubwo bakamwigana nabo bakajya mu mihanda bakabwiriza (Yohana 14:12).Muli make,umukristu nyakuri aba atandukanye n’abantu b’isi.Nta na rimwe afata imbunda ngo ajye kurwana,kuko imana itubuza kumena amaraso y’umuntu (Genesis 9:6).Ahubwo idusaba gukunda abanzi bacu (Matayo 5:44).Kubera gutandukana n’abantu b’isi,abakristu nyakuri barabanga,bakabafunga,ndetse bakabica nkuko YESU yabihanuye (Matayo 24:9).Ariko nubwo babica,imana izabazura ku munsi w’imperuka (Yohana 6:40).Abibera mu byisi gusa,ntabwo bazazuka.Iyo bapfuye biba birangiye (Abagalatiya 6:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa