skol
fortebet

Ngoma: Umuturage yarasiwe hafi y’ urukiko nyuma yo gutanga ubuhamya yivuguruza no kubeshya amazina

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Nzeli 2018, ku Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, harasiwe umugabo wari wagiye gutanga ubuhamya mu rubanza ruregwamo umuntu ushinjwa kurya ruswa
Amakuru yo kuraswa k’uyu mugabo ababibonye batangarije Umuseke ko byabaye ubwo Umupolisi yari yahawe kumurinda nyuma yo gusohorwa mu rukiko bitegetswe n’umucamanza
Uyu mugabo witwa Mbanabo wo mu murenge wa Gashanda ngo mbere yari yatanze ubuhamya ashinja uregwa kurya ruswa ukorera Sosiyete y’Abashinwa yubaka umuhanda muri (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Nzeli 2018, ku Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, harasiwe umugabo wari wagiye gutanga ubuhamya mu rubanza ruregwamo umuntu ushinjwa kurya ruswa

Amakuru yo kuraswa k’uyu mugabo ababibonye batangarije Umuseke ko byabaye ubwo Umupolisi yari yahawe kumurinda nyuma yo gusohorwa mu rukiko bitegetswe n’umucamanza

Uyu mugabo witwa Mbanabo wo mu murenge wa Gashanda ngo mbere yari yatanze ubuhamya ashinja uregwa kurya ruswa ukorera Sosiyete y’Abashinwa yubaka umuhanda muri Ngoma.

Uyu munsi Mbanabo yageze imbere y’Umucamanza yisubiraho ahubwo ashinjura ukurikiranwe, nyuma aza gusohorwa, Umucamanza asabye ko hinjira umugore w’uriya uregwa kurya ruswa.

Mbanabo w’imyaka 25 ageze hanze aho yari arinzwe n’Umupolisi, birakekwa ko yagize ubwoba ko aza gufungwa ahitamo kwiruka.

Ababibonye bavuze ko akimara kwiruka Umupolisi yamusabye guhagarara ariko undi arabyanga ndetse n’abagerageje kumufata arabishikanuza akomeza kwiruka, nibwo Umupolisi yarashe amasasu abiri aramuhusha, isasu rya gatatu rimufata akaguru k’iburyo yikubita hasi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yatangarije Umuseke ko uriya mugabo warashwe yari yabeshye amazina ye mu Rukiko, ngo Umushinjacyaha asaba ko afungwa, ubwo Umupolisi yashakaga kumwambika amapingu ngo ni bwo yagerageje kwiruka mu buryo bwo kumugarura amurasa amaguru ngo nta kundi byari kugenda.

CIP Theobald Kanamugire yavuze ko ahumuriza abaturage bumvise amasasu bakikanga, ngo nta gikuba cyacitse.

Ibitekerezo

  • NGO NTAGIKUBA CYACITSE TWABUZE UMUNTU TUGATAKAZA N’AMASASU ATATU YOSE KANDI TUTARI KURUGAMBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa