skol
fortebet

Niringiyimana wakoze umuhanda wa 7Km yakorewe urugomo na bamwe mu baturanyi be

Yanditswe: Friday 20, Mar 2020

Sponsored Ad

Umunyarwanda witwa Niringiyimana Emmanuel wo mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi, wamamaye cyane ubwo yakoraga umuhanda ureshya n’ibirometero birindwi wenyine kandi nta nyungu ategereje, yatewe n’abagizi ba nabi bangije imwe mu mizinga ye yamufashaga kwiteza imbere.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yahaye KT Radio dukesha iyi nkuru,Niringiyimana yavuze ko mu ijoro ryo ku cyumweru taliki ya 15 Werurwe 2020, abantu bataramenyekana bagiye aho yororera inzuki biba imizinga ye iyindi barayangiza.

Yagize ati “Bagiyemo barayangiza.Harimo iyo Sina Gerrard yampaye.Baragiye bangiza imwe indi barayitwara,n’uwa kijyambere umwe barawutwara.Baragiye imwe barahakura,indi basiga irangaye gusa umugabo unkorera yarongeye arasanasana.Ejo abayobozi babyiriwemo bagiye kumpa impapuro njyana kuri RIB”.

Niringiyimana yavuze ko nta muturanyi we bafitanye ikibazo ahubwo ngo hari abo akeka bamugendaho.

Ati “Nta kibazo dufitanye ahubwo n’urugomo.Hari abangendaho.Hari uherutse kumbwira ngo “Uziko imizinga yawe baraye bayitwaye.’Nibaza ukuntu yabimenye kandi imizinga iba mu gihuru biranyobera.”

Niyibizi Emmanuel ushinzwe irangamimerere muri uyu Murenge yabwiye KT Radio ko bakoze inama n’abaturage ndetse abantu baketswe bazakorwaho iperereza.

Nyuma yo kwamamara kwa Niringiyimana,bamwe mu baturanyi be bamugiriye ishyari cyane abandi baramwanga bamushinja ko abarega ku bayobozi.

Uyu musore wamenyekanye kubera ibikorwa by’ubwitange bifitiye abaturage akamaro,yari amaze kugera ku mizinga 24, irimo 10 ya kijyambere n’indi 14 isazwe.Aba bagize ba nabi bayirayemo batwara 2 indi 6 irangizwa.

Ibitekerezo

  • Uretse n’ubujura,ibi byatewe n’ISHYARI bamugiriye.Ishyari ni kimwe mu bintu bituma isi iba mbi.Itera ubwicanyi,coups d’état,etc....Mwibuke ko Gahini yishe Abel kubera ishyari.Umwami Sawuli yahize Dawudi ngo amwice kubera ishyari.Kimwe n’abandi bantu bose bakora ibyo Imana itubuza,abagira Ishyari nabo bazarimbuka ku munsi wa nyuma.Isi izasigaramo gusa abantu bumvira Imana nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

    Ariko kuki tubona umuntu yimereye neza tukamugirira ishyari nukuberiki koko, nibamureke nigihe cye! Njye nzi neza ko ejo heza he ari heza niyo mpamvu mudakomeza kumutesha umutwe mwibuke ko akiri muto, rero musigeho, ninkinkuru ndi gusoma muri iyi minsi ngo batemy imyaka cg urutoki rw’umuturage, iyo myaka yakugize ite? Banyarwanda mwisuzume, ese koturi mubihe bitandukanye Imperuka ije igasanga Uri mubugizi bwa nabi nkubwo urabona utasigara?

    Uwo musore ndasaba inzego zibishinzwe kumukurikiranira ikibazo kuburyo bwihuse niba batangiye kumugirira ishyari, kuko ibikorwa bye ntawutabizi nisi yose irabizi rero uwo agize icyaba muruwo murenge ngirango Gitifu arumva neza icyakurikira niba batangiye kumuca intege gahoro gahoro bamutangiye umwanzi nuguhera mubyo wihangiye rero iyo mizinga ye irambabaje rwose

    mumutabare rwose ba Gitifu,nashinzwe iperereza murebe ukuntu mubyitaho vuba iyo umuntu yagutangiye murubwo buryo bifata indi ntera ngirango ntawutazi ubwitange bwuwo musore Ndagirango nibutse Gitifu ko Atarakora muntoki zumusaza ariko uriya musore yarahakoze abyitondere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa