skol
fortebet

Nyagatare: Inkuba idasanzwe yakubise inka 7 zirapfa

Yanditswe: Monday 03, Jun 2019

Sponsored Ad

Mu murenge wa Nyagatare, Akagari ka Rutaraka, inkuba yakubise inka zirindwi z’uwitwa James Rutayisire wo mu mudugudu wa Mugari zose zirapfa, mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki cyumweru taliki ya 02 Kamena 2019.

Sponsored Ad

Nkuko abaturage bo mu karere ka Nyagatare babitangarije ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru,izi nka za James Rutayisire zakubiswe n’inkuba ubwo hagwaga akavura gake mu masaha ya nyuma ya saa sita.Inka zapfuye zirimo enye zonsa, imwe ihaka, inyana imwe n’ikimasa

Umukozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere, Gilbert Rutayire yabwiye Umuseke ko iyi nkuba yakubise ziriya nka izisanze aho zari zibyagiye hafi y’ikiraro.

Rutayisire avuga ko mu masaha ari make ari imbere hagiye guterana inama isanzwe ihuza abakozi b’Akarere kandi ngo ikibazo cya ziriya nka nacyo kiraganirwaho kugira ngo barebe uko uyu mugabo wabuze inka ze 7 yashumbushwa.

Yagize ati: “ Nyuma y’inama turi bugire mu kanya turahita dutaba ziriya nka byanze bikunze.”

Asaba aborozi bo muri Nyagatare kugana ubwishingizi ku matungo bwatangijwe kandi ngo ntibakagire impungenge cyane kuko Leta yabashyiriyemo ‘nkunganire’ ya 40%.

Ibitekerezo

  • Abarozi,cg aborozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa