skol
fortebet

Nyanza: Umugabo yakubiswe ibuye ahita apfa nyuma yo gushaka gusambanya umugore wa mukuru we

Yanditswe: Sunday 09, Jun 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Habyarimana Evariste w’imyaka 44 y’amavuko, yahuriye n’uruva gusenya mu rugo rwa mukuru we Kalisa Callixte w’imyaka 50 mu masaha y’igicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yari agiye gucura umugore we ahakubitirwa ibuye mu cyico ahita apfa.

Sponsored Ad

Ubuyobozi buravuga ko uyu Habyarimana yagiye mu rugo rwa mukuru we Kalisa avuga ko ashaka gusambanya umugore we atazi ko ahari, undi amugwa gitumo amukubita ibuye bimubiramo urupfu.

Ibi byabaye mu masaha ya saa tanu n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019, mu mudugudu wa Muyebe, mu kagari ka Cyeru ko mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo. Ngo si ubwa mbere nyakwigendera yari agerageje gushaka gufata ku ngufu umugore wa mukuru we nk’uko byemezwa n’ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Habineza Jean Baptiste, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru ko Habyarimana Evariste yari yasinze, akajya mu rugo rwa mukuru we azi ko adahari, aho ngo yagendaga avuga ko ashaka kurongora umugore wa mukuru we Kalisa Calliste. Uyu mukuru we ngo yamuguye gitumo amutera ibuye aramukomeretsa, bamujyana kwa muganga ariko ashiramo umwuka bataramugezayo.

Habineza Jean Baptiste avuga ko Habyarimana yari amaze amezi nk’atatu apfushije umugore, bishoboka ko kuba atarabyakira byaba byagize uruhare mu gutuma anywa cyane agasinda, hanyuma isindwe rikamwoshya kujya mu rugo rwa mukuru we, aho yagiye yivugisha ko ashaka kurarana n’uwo mugore we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, avuga ko Kalisa Calliste yamaze gutabwa muri yombi na Polisi nayo ikaba igiye kumushyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugirango rukore akazi karwo. Umurambo wa nyakwigendera nawo wajyanywe ku bitaro bya Nyanza kugirango ukorerwe isuzuma.

Ibitekerezo

  • Ubusambanyi butera ibibazo byinshi:Kwicana,kurwana,kwiyahura,gucana inyuma kw’abashakanye,divorce,gukuramo inda,kujugunya umwana umaze kubyara,etc…
    Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa