skol
fortebet

Padiri wasomye Misa yo gusezera Radio yatunguye benshi kubera amagambo yabwiye abahanzi bo muri Uganda

Yanditswe: Monday 05, Feb 2018

Sponsored Ad

Padiri Deogratius Kateregga Kiibi wasomye misa yo gusezera Nyakwigendera Mowzey Radio yabwiye imbaga y’abahanzi bari baje gusezera kuri mugenzi wabo ko ubuzima babo ari ubwa agaciro ndetse bakwiye guhagarika kwishora mu biyobyabwenge n’indaya.
Uyu mupadiri washize amanga,yabwiye aba bahanzi ko agiye kubabwiza ukuri ndetse abasaba kutamurakarira muri iyi misa cyane ko benshi mu bahanzi bari aho yari azi ibikorwa byabo.
Yagize ati “Mwige uko mwacunga ubuzima bwanyu nk’ibyamamare.uko waba (...)

Sponsored Ad

Padiri Deogratius Kateregga Kiibi wasomye misa yo gusezera Nyakwigendera Mowzey Radio yabwiye imbaga y’abahanzi bari baje gusezera kuri mugenzi wabo ko ubuzima babo ari ubwa agaciro ndetse bakwiye guhagarika kwishora mu biyobyabwenge n’indaya.

Uyu mupadiri washize amanga,yabwiye aba bahanzi ko agiye kubabwiza ukuri ndetse abasaba kutamurakarira muri iyi misa cyane ko benshi mu bahanzi bari aho yari azi ibikorwa byabo.

Yagize ati “Mwige uko mwacunga ubuzima bwanyu nk’ibyamamare.uko waba ukize kose isanduku uzahambwamo izaba ari urukiramende ntabwo izaba ari uruziga.Ntabwo abagore banyu n’abana banyu bazahora babaririra bizagera igihe babivemo.

Ntabwo icyubahiro ari amafaranga,imodoka ,inyubako cyangwa se ibikorwa washoyemo imari,icyubahiro n’abantu ndetse igifite agaciro n’uko wabanye nabo.Ntimugatume amafaranga yanyu ababera umuvumo wo kwiruka inyuma y’abagore.

Ubuzima n’ubwigenzi mukwiye kubuha agaciro.Mureke kwishora mu biyobyabwenge no gusesagura kuko amafaranga uyagira uyu munsi ejo ukayabura.Mureke kurara mu nzoga mwasize abagore banyu mu rugo kuko mukunda kunywa inzoga zihenze kandi bamwe muri mwe muri abakene.Nimureka Imana ikaba iya mbere muri mwe,ntabwo muzigera muba aba nyuma.Mugarukire Imana muze mu kiliziya no mu misigiti kuko niyo yadufasha twese uko turi aha.Uwo mbangamiye ambabarire,ariko ukuri kugomba kuvugwa.

Ibi uyu mupadiri yabivuze nyuma nyuma y’aho benshi mu byamamare bitandukanye mu Bugande ndetse no hirya no hino iyo bamaze kugira amafaranga bigira indakoreka, bakagenda biyenza aho bageze hose nk’uko byagendekeye Mowzey Radio.

Mowzey Radio yapfuye afite imyaka 33

Iyi misa yabaye ku wa Gatanu Taliki ya 02 Gashyantare 2018 ibera ahitwa Rubaga Cathedral.

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa