skol
fortebet

PAN Africa Movement/Rwanda yasabye urubyiruko kwitegura guhatana ku isoko rusange ry’Africa

Yanditswe: Monday 03, Jun 2019

Sponsored Ad

Umuryango wa Pan-African Movement mu Rwanda uharanira iterambere ry’abakomoka muri Afurika, wasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwitegura kubyaza umusaruro isoko rusange ry’Afurika ryamaze gutangizwa.

Sponsored Ad

Mu kiganiro uyu muryango wa Pan-African Movement/Rwanda wagiranye n’urubyiruko rw’u Rwanda rwari rwitabiriye ibiganiro rurimo bamwe mu banyafurika biga muri kaminuza zo mu Rwanda zitandukanye, kuri uyu wa Mbere taliki ya 03 Kamena 2019, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kwitegura neza,rukiga indimi no guhanga udushya kugira ngo bazabashe guhatana ku iri soko rusange [AfCFTA].

Shyaka Mike Nyarwaya,Komiseri w’urubyiruko muri Pan African Movement,yabwiye abanyamakuru ko bashatse kuganira n’urubyiruko kugira ngo barusobanurire iby’isoko rusange rya Afrika rigiye gufungura ndetse no kubasaba kwitegura kurihatanamo cyane ko igihugu kizaba gifite abenegihugu bafite udushya kizaryungukiramo cyane.

Yagize ati “Nabwira urubyiruko rw’u Rwanda ko rwakwitegura kandi bakiga ibintu bitandukanye kuko iri soko rigiye gufungura.Bige ikoranabuhanga n’indimi bitumen tujya guhangana ku isoko hose muri Afurika.Iri soko riratwegereye,ndashaka gukangurira abanyarwanda ko aya mahirwe tugize tuyabyaze amahirwe.

Twajyaga tujya kurangura muri Asia ibintu,reka nayo ijye iza iwacu.Turifuza ko Abanya Asia,Uburayi baza kurangura ibintu muri Afurika.Imipaka igiye gufunguka,hagiye kuba Visa ya Afrika,ni amahirwe ku banyafurika.Turifuza urubyiruko ko twahuza imbaraga,tugire ubumwe,twubahane maze twubake Afrika yacu.”

Shyaka yavuze ko abanyarwanda batarabasha kumva neza ibyiza by’iri soko rusange rya Afurika ariko Pan African Movement/Rwanda yiyemeje gusobanurira buri munyarwanda wese akamaro karyo ndetse ngo hazakorwa ubukangurambaga buhagije

Nyampinga Nimwiza Meghan wari uhagarariye urubyiruko,yabwiye urubyiruko ko rugomba kubyaza amahirwe iri soko rusange rya Afurika,kuko rizatanga akazi ndetse rigatuma abihangiye imirimo babona amasoko.

Yagize ati “Dukwiriye gufungura amaso,tugakora cyane kuko aya ni amahirwe twamaze kubona.Afrika ni iyacu nitwe tugomba kuyikorera.Dukwiriye gukoresha neza aya mahirwe tubonyekuko ni ahacu kumva ko ibintu bishoboka.”

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyakozwe na Vincent Munyeshyaka wahoze ari minisitiri w’ubucuruzi n’inganda,Dr Jean Paul Kimonyo na nyampinga w’u Rwanda 2019,Nimwiza Meghan,basobanuriye urubyiruko akamaro k’isoko rusange rya Afrika n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri soko ryashyiriweho guhahirana hagati y’ibihugu bigize AU.

Dr Jean Paul Kimonyo yabwiye urubyiruko ko iri soko rusange rya Africa ryashyizweho kubera urubyiruko kuko aribo bazatuma riramba kandi rigatera imbere mu gihe Dr Jean Paul Kimonyo yavuze ko ibihugu byose byiyemeje gufatanya muri aya masezerano y’iri soko ndetse buri gihugu kizaryungukiramo.

Ibihugu 44 muri 55 bya Afurika byemeye gusinya ku masezerano yo gushyiraho isoko rusange ryagutse rizahuriza hamwe Abanyafrika basaga miliyari imwe na miliyoni 200.Iri soko rizatangira muri mutarama 2020.


Foto: Burabyo

Ibitekerezo

  • Turabashimira kubwo ibitekerezo byanyu byiza byo guteza imbere abanyafurika none nigute nshobora kwinjira muri iyi movement murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa