skol
fortebet

Papa Francis yatabawe igitaraganya nyuma yo kumara iminota 25 yaheze muri ascenseur

Yanditswe: Sunday 01, Sep 2019

Sponsored Ad

Papa Francis yatabawe n’abashinzwe kuzimya umuriro nyuma yo guhera muri ascenseur [lift] iminota 25 yose ubwo yari agiye gusoma misa yo kuri iki cyumweru muri bazilika ya mutagatifu Petero.

Sponsored Ad

Uyu mushumba wa kiliziya gatolika yakererewe kugera muri St Peter’s Square kubera iyi ascenseur bituma asaba imbabazi abakiristo bari baje kumva misa yo ku cyumweru nk’ibisanzwe.

Uku gutinda kw’iyi misa kwatumye Papa asaba abayoboke ba kiriziya gatolika bari I Vatican ko bakomera amashyi aba bashinzwe guhangana n’inkongi z’umuriro.

Gukererwa kwa Papa Francis kwateye impungenge amateleviziyo yagombaga gutambutsa iri sengesho imbonankubone bamwe bakeka ko yahuye n’uburwayi.

Ibitekerezo

  • Nubwo bamwe bita Paapa Nyirubutungane,Yesu yavuze ko “nta ntungane ibaho uretse Imana yonyine”.Na biliya Paapa agenda agira abantu “abatagatifu”,akwiye kubireka kubera ko muli Umubwiriza 7:20 havuga ko nta muntu numwe udakora icyaha (na Paapa arimo).Imana yonyine niyo ifite ububasha bwo kugira umuntu umutagatifu.Niko bible ivuga.Ibindi ni ukurengera (usurpation) kandi bibabaza Imana cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa