skol
fortebet

Paris: Umugabo w’imyaka 45 yicishije icyuma abapolisi yasanze ku biro byabo

Yanditswe: Thursday 03, Oct 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwaje icyuma yishe abapolisi bane kuri station ya polisi yo mu mujyi wa Paris nk’uko ibinyamakuru byo mu gihugu cy’Ubufaransa byabitangaje.

Sponsored Ad

Uyu mugabo, utaratangazwa amazina, bivugwa ko ari umwe mu bakozi b’aho, nawe yarashwe na polisi arapfa.Polisi ntacyo iratangaza ku byabaye.

Aho byabereye mu gace kitwa île de la Cité hagati mu murwa mukuru Paris hahise hazitirwa.

Ubu bwicanyi bubaye nyuma y’umunsi umwe abapolisi batangiye imyigaragambyo mu gihugu hose bamagana urugomo bakorerwa no kutitabwaho na leta.

Ubu bwicanyi bwabaye ahagana saa munani ku isaha yo mu Burundi no mu Rwanda ku mbuga y’inyubako igipolisi gikoreramo.

Perezida Emmanuel Macron, minisitiri w’intebe Edouard Philippe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Christophe Castaner bose bahise bajya aho byabereye.

Umuyobozi w’umujyi wa Paris Anne Hidalgo yanditse kuri Twitter ko "abantu benshi" bishwe muri ubu bwicanyi bwabereye hafi y’agace gasurwa cyane na Katedarali ya Notre-Dame.

Ibinyamakuru mu Bufaransa bivuga ko uwakoze ibi ari umugabo w’imyaka 45 wari umaze imyaka 20 akora mu buyobozi bwa ’station’ ya polisi i Paris.

Umwe mu bari hafi y’aho byabereye avuga ko "abapolisi biruhakaga impande n’impande bafite ubwoba" mu gihe ibi byabaga.

BFMTV ivuga ko uyu mugabo yishe ateye icyuma abantu babiri imbere mu biro, umuntu umwe mu nzira igana hanze n’uwa kane mu mbuga y’iyi nyubako ari naho nawe yarasiwe agapfa.

Amakuru avuga ko uyu mwicanyi yabanje gushwana n’umupolisi umwe hanze y’ibiro bya polisi ahita yinjira atera icyuma abantu benshi bari hafi ye,abagera kuri 4 barimo n’umupolisi w’umugore nibo bamaze gupfa,abandi bakomeretse.

Uyu mwicanyi bivugwa ko yari asanzwe akora muri ibi biro bya polisi ariyo mpamvu byamworoheye kwinjira atera bagenzi be icyuma.

Uyu mwicanyi yasabwe gushyira hasi icyuma n’umwe mu bapolisi bari bavuye mu karuhuko arabyanga niko kumurasa amasasu 2 mu cyico arapfa.


Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa