skol
fortebet

Paul Pogba yatangaje ukuri benshi batari bazi ku byerekeye imyitwarire ye nyuma y’igikombe cy’isi

Yanditswe: Thursday 11, Oct 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Manchester United Paul Pogba yavuze ko byamugoye kwitwara neza mu ikipe ye nyuma yo gufasha ikipe y’igihugu y’ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi 2018.

Sponsored Ad

Pogba watangiye umwaka w’imikino ari ku rwego rwo hasi,yabwiye abanyamakuru ko atabashije gukomereza aho yasoreje mu gikombe cy’isi kuko yageze mu ikipe ya Manchester United agasubira inyuma.

Yagize ati “Byarangoye kwisuganya,kongera gutangira,gukina ku rwego rwo hejuru kuko twakoze ku nyenyeri (igikombe cy’isi).Kuri twe n’igikombe buri mukinnyi wese yifuza gutwara.”

Pogba yavuze ko nubwo yagowe no gufasha Manchester United kwitwara neza,ariko agifite icyifuzo cyo gutwara igikombe cya Premier League ndetse no gufasha Manchester United kwitwara neza mu marushanwa y’I Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa