skol
fortebet

Perezida Duterte wa Philippines yongeye gukorera amahano ku bagore b’abandi nyuma yo kwemeza ko yahoza ari umutinganyi [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 01, Jun 2019

Sponsored Ad

Perezida Rodrigo Duterte wa Philippines yabwiye imbaga y’abayapani ko yahoze ari umutinganyi mbere y’uko yivura agashaka umugore we wa mbere ndetse yahise ahamagara abagore b’abandi abasomera mu ruhame.

Sponsored Ad

Perezida Duterte ukunze kuvuga amagambo atuma benshi bacika ururondogoro,yabwiye abayapani yari yasuye ko yahoze ari umutinganyi ariko ngo niwe wishakiye umuti ubwo yashakaga umugore we wa mbere.

Rodrigo Duterte w’imyaka 74 yatangiye ijambo ryo kuwa kane w’iki cyumweru asebya umusenateri we Antonio Trillanes IV ko ari umutinganyi nkuko nawe yahoze ameze mbere y’uko yivura agashaka umugore.

Duterte yahise arobanura abagore beza cyane 3 mu itsinda ry’abanya Philippines baba mu Buyapani, arangije abategeka ko bicara imbere ye.

Nyuma y’ijambo rye yabwiye aba banya filipine ko atakiri umutinganyi ndetse asigaye akunda abagore niko guhamagara ba bagore beza abasomera mu ruhame.

Duterte yagize ati “Njye na Trillanes twahoze tumeze kimwe kuko nari umutinganyi gusa njye naje kwivura.Ubwo natangiraga gukundana na Elizabeth Zimmerman nahise mvuga nti “ubu nanjye ndi umugabo nyawe.”

Duterte yashakanye na Elizabeth Zimmerman w’imyaka 71 mu mwaka wa 1973 kugeza 2000, babyarana abana 2.

Duterte aherutse gutuma imana ko ari igicucu ndetse yigeze gufata umwanya asebya bikomeye kiliziya gatolika cyane.Duterte aheruka gusomera undi mugore w’abandi muri Koreya y’Amajyepfo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa