skol
fortebet

Perezida Kagame na Museveni bagiye kongera guhurira muri Angola muri iki Cyumweru

Yanditswe: Monday 19, Aug 2019

Sponsored Ad

Kuwa 21 Kanama 2019,Perezida Kagame na Yoweli Kaguta Museveni bazahurira I Luanda muri Angola mu nama izabahuza na bagenzi babo ba Angola na RDC hagamijwe gushakira umuti ibibazo by’ubwumvikane bucye buri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Sponsored Ad

Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Angola rivuga ko Abakuru b’Ibi bihugu byombi bazasinya amasezerano arimo uburyo buzakoreshwa kugira ngo umubano mwiza hagati yabyo usubire mu buryo kandi birambye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Nduhungirehe Olivier, yabwiye IGIHE ko “Angola yasabye isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Uganda.” Gusa aho u Rwanda ruhagaze kuri aya masezerano hazatangazwa ku munsi nyir’izina w’inama y’i Luanda.

Inama iheruka guhuza abakuru b’ibi bihugu bine yabaye ku wa 12 Nyakanga, u Rwanda na Uganda byiyemeje gukomeza kuganira ku bibazo ibi bihugu bifitanye.

Mu myanzuro iyi nama yafashe harimo uvuga ku gukomeza kunoza no kwagura umubano hagamijwe inyungu z’abaturage zishingiye ku bukungu na politiki; kwita ku gushaka umuti w’amakimbirane hagati y’ibihugu binyuze mu nzira y’amahoro ishingiye ku buvandimwe bw’Abanyafurika.

Ku kibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, inama yishimiye ubushake buhari bw’impande zombi bwo gukomeza ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ikibazo gihari.

Ibitekerezo

  • Rwanda na Uganda turi abavandimwe kuva na kera.Nubwo rimwe na rimwe ABAMI b’ibihugu byombi bajyaga barwana,ariko geographically duhuzwa n’ibintu byinshi.Ikindi kandi,abanyarwanda benshi barwaniye Museveni,bahasiga ubuzima.Uganda nayo ifasha FPR gufata ubutegetsi.Ikirenze ibyo,Imana ishaka ko abantu bose batuye isi bakundana,aho kwangana no kurwana.Niba abantu twese twumviraga Imana,iyi si yaba paradizo.Ikibazo nuko dukora ibintu byinshi itubuza.Uretse ko hari bake bagerageza kuyumvira.

    OK good news Rwanda and Uganda born again am waiting for good news Inshallah

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa