skol
fortebet

Perezida Kagame yitabiriye siporo rusange kuri iki Cyumweru [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 05, May 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yifatanyije n’abatuye umujyi wa Kigali muri siporo rusange kuri iki cyumweru taliki ya 05 Gicurasi 2019.

Sponsored Ad

Iyi Siporo rusange izwi nka Car Free Day, iba kabiri mu kwezi ikitabirwa n’abantu b’ingeri zose,yitabiriwe na Perezida Kagame kuri iki cyumweru.

Perezida Kagame yagaragaye muri iyi siporo anyonga igare, ndetse yifatanya n’abandi mu myitozo ngororamubiri imaze kumenyerwa ibera mu kibuga kinini cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro, RRA, giherereye ku Kimihurura.

Nyuma y’iyi siporo, Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda gukomeza kwitabira Car Free Day,kandi yemeza ko n’igihe atabashije kwitabira iyi siporo aba ari kumwe n’abanyarwanda,aboneraho gushimira umujyi ko wayaguriye hirya no hino.

Yagize ati "Ngira ngo mubo Meya yavuze bakuze bitabira siporo nanjye yamvuzemo.Niba twe bakuze tubasha kuyitabira,abakiri bato bakwiriye kuyitabira kurushaho.Njyewe niyo ntabonetse, ndi hanze y’igihugu nshaka aho nifatanyiriza namwe,dukomereze aho rero.Umujyi wagize neza gushaka ahandi henshi hegereye abandi benshi.

Ni umuco mwiza kandi n’abandi benshi ku isi batangiye gukurikiza ibyo dukora.Iyo ubonye abandi batangiye gukora ibyo ukora biba bivuze ngo icyo ukora ni cyiza.Dukomereze aho rero."

Umujyi wa Kigali watangije Car free day muri Gicurasi 2016 mu rwego rwo gufasha abawutuye kugira ubuzima bwiza ndetse ushyiraho gahunda yo gupima Abanyarwanda indwara zitandukanye ahahuriye abantu muri iyi siporo.

Mu Ukuboza 2017 nibwo Perezida Kagame yatanze igitekerezo cy’uko iyi siporo yari ngaruka kwezi, yakongererwa amasaha kugira ngo irusheho gutanga umusanzu mu gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza. Ubuyobozi bwahise bufata icyemezo ko ’Car Free Day’ izajya iba kabiri, ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi.




Ibitekerezo

  • Nkunda uno musaza cyane

    @Fidens: ntabwo ari wowe wenyine. Uyu musaza Imana yonyine ijye imuturindira.

    Sport ni ngombwa.Ituma tugira ubuzima bwiza kandi tukaramba.Ariko niba dushaka kugira ubuzima nyakuri ndetse tukabaho iteka ryose mu isi dutegereje izaba paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13,Bible idusaba gushaka Imana cyane,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa.Niyo wakora Sport nyinshi gute,ntibizakubuza Kurwara,Gusaza no Gupfa.Nta nubwo uzarenza imyaka 100.Rwose ntitugashidikanye ibyo Bible ivuga.Niba Imana yaraduhaye ubuzima n’ibindi dukeneye byose,kuki twashidikanya ko ku Munsi w’Imperuka,Imana izazura abantu bapfuye bayumvira ikabaha ubuzima bw’iteka?Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Muze dushake Imana,niba dushaka kubaho iteka.
    Kubera ko abantu bashidikanya kimwe n’abatemera ibyo Bible ivuga,Imana ntizabaha ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa