skol
fortebet

Perezida wa Misiri yasoje uruzinduko rw’akazi, atumira Kagame kuzamusura

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el Sisi w’imyaka 66 y’amavuko yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda yabwiye ibitangamakuru byo muri kiriya gihugu ko Umukuru w’Igihugu ari mu Rwanda mu rwego rwo gutsura umubano no gukomeza gushimangira ubushuti ibihugu byombi bifitanye.
Perezida El-Sisi yafashe rutemikirere mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Kanama 2017, aho yari aherekejwe na Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru muri (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el Sisi w’imyaka 66 y’amavuko yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda yabwiye ibitangamakuru byo muri kiriya gihugu ko Umukuru w’Igihugu ari mu Rwanda mu rwego rwo gutsura umubano no gukomeza gushimangira ubushuti ibihugu byombi bifitanye.

Perezida El-Sisi yafashe rutemikirere mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Kanama 2017, aho yari aherekejwe na Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda.

Perezida El-Sisi yageze mu Rwanda ejo ku wa 15 kanama 2017 ahagana saa sita z’amanywa avuye mu Tanzaniya aho yabonanye na Perezida John Pombe Magufuli. Nyuma yo kuva mu Rwana arakomeza urugendo rwe muri Tchad na Gabon.

Mu bikorwa yakoze ari mu Rwanda, Perezida El-Sisi, akimara kwakirwa ku kibuga cy’indege na Perezida Kagame yahise akomereza urugendo rwe ku Gisozi ku rwibutso rwa Jenoside ahashyinguye ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa yanditse mu gitabo buri mu rurimi rw’icyongereza, yavuze ko isi yose ikwiye guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitakongera kuba ahandi. Uyu mukuru w’igihugu kandi yashyize indabo ku mva anaha icyubahiro abahashyinguye.

Ku mugorobo wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 kanama 2017, Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi n’abamuherekeje, bahuriye mu mugoroba wo gusangira na Perezida Paul Kagame wabakiririye muri Kigali Convention Centre.

Mu ijambo rye, Perezida Sisi yabwiye Perezida Kagame ko hari abavandimwe batuye muri Misiri bakunda ibyo akora. Sisi yanashimye bikomeye umuhate wa Perezida Kagame mu guteza imbere u Rwanda.

Perezida El Sisi yatumiye Paul Kagame kuzamusura mu Misiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa