skol
fortebet

RDC: Ingabo za FARDC zisubije uduce 4 twari twarigaruriwe n’inyeshyamba

Yanditswe: Saturday 13, Jul 2019

Sponsored Ad

Ingabo za RDC zisigaye zifite imbaraga zidasanzwe, zarashe inyeshyamba zo mu gace kitwa Djugu muri Ituri kuwa Kane no kuwa Gatanu w’iki cyumweru, birangira zibatsimbuye mu byaro bine zari zarigaruriye.

Sponsored Ad

Inyeshyamba zari zimaze iminsi zifashe ibi byaro,zarashwe na FARDC kuwa Kane no kuwa Gatanu w’iki cyumweru birangira zihunze ziva mu birindiro byazo.

Umuvugizi w’ingabo za RDC mu gace ka Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yavuze ko barwanye iminsi 3 n’izi nyeshyamba zitandukanye aho yemeje ko abantu 9 bahasize ubuzima.

Abaturage bo muri Djugu basabye ingabo za FARDC kuhashyira ingabo za gisirikare kugira ngo izi nyeshyamba zitazagaruka kubazengereza.

FARDC yagabye igitero gikaze yifashishije intwaro ziremereye kuri izi nyeshyamba ziva mu duce twa Ndendei, Dadaru, Saio na Asada zihungira mu ishyamba.

Inyeshyamba umunani zasize ubuzima muri ibi bitero bitandukanye mu gihe umusirikare umwe wa FARDC nawe yahasize ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa