startimes
Kigali
startimes

RDC: Umugore n’umwana we bakize indwara ya Ebola beretswe abanyamakuru I Goma

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 August 2019 Yasuwe: 4796

Umugore witwa Espérance n’umwana we Eben-Ezer utaruzuza imyaka ibiri na nyina bari bamaze iminsi bavurirwa mu kigo cyagenewe kwita ku bafashwe n’abakekwaho iki cyorezo i Goma,beretswe itangazamakuru ko bakize icyorezo cya Ebola ndetse bahita barekurwa barataha.


Sponsored Ad


Uyu mugore n’umwana we berekanywe mu kiganiro n’abanyamakuru nk’abantu bakize Ebola bakijijwe n’imiti iri mu igeragezwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 13 Kanama 2019.Uyu muhango wakozwe n’abashinzwe ubuzima muri Congo hamwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima.

Uyu mugore n’umwana we, ni babiri mu bantu bane bafashwe na Ebola mu mujyi wa Goma mu minsi ishize gusa babiri bandi yarabahitanye.

Mubo yahitanye harimo umugabo we,wabaye umuntu wa kabiri basanzemo Ebola mu mujyi wa Goma.

Iyi nkuru yashimishije benshi mu batuye aka karere aho bamwe bagaragaje ibyishimo byabo ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi ni inkuru nziza ku bakozi bo mu nzego z’ubuzima n’inkuru nziza ku baturage b’imijyi ya Goma na Gisenyi mu Rwanda,itakigenderanira nk’ibisanzwe kubera ubwoba bw’iyi ndwara.

Uyu munsi abahanga muri siyansi bemeje ko hari imiti ine yageragejwe ku barwayi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo igaragaza ubushobozi bwo kubakiza.

Dr Sabue Mulangu inzobere muri Ebola, yabwiye BBC ko aba bombi ubu bashobora gusubira mu miryango yabo kuko bakize neza.

Dr Mulangu avuga ko ku bantu 681 bakoreweho igeragezwa ry’iyi miti ya Ebola 60% bari kuyikira.

Iyi ndwara y’icyorezo imaze guhitana abantu barenga 1800 mu burasirazuba bwa Congo kuva yakwaduka muri Kanama umwaka ushize.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ruhango: Abagizi ba nabi batemye imyaka y’uwarokotse Jenoside indi...

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 06 rishyira uwa 07 Mata 2020, mu Mudugudu wa...
7 April 2020 Yasuwe: 8595 6

Niringiyimana wakoze umuhanda wa 7Km yakorewe urugomo na bamwe mu baturanyi...

Umunyarwanda witwa Niringiyimana Emmanuel wo mu murenge wa Murambi mu...
20 March 2020 Yasuwe: 12304 4

Video: Umunyamakuru Angeli Mutabaruka wa TV1 avuga ko ubuzima bwe buri mu...

Nyuma y’aho hari abibasiye Angeli Mutabaruka, umunyamakuru wa TV1 kur rubuga...
9 March 2020 Yasuwe: 38913 8

Uganda yashyize mu kato abanyamahanga bane bari bayinjiyemo ibakekaho...

Abanyamahanga bane bari binjiye muri Uganda bahawe akato mu bitaro bya...
2 March 2020 Yasuwe: 4953 0

#Umwiherero 2020: Nubwo Uganda idusaba gufungura imipaka niyo...

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyakomejwe na Uganda...
16 February 2020 Yasuwe: 6349 1

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano ari mu baguye mu mpanuka yabereye...

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano Marie Rose witwa Ngendahayo Edouard ari...
13 February 2020 Yasuwe: 18945 4