skol
fortebet

RIB yafatiye mu mukwabu ibicuruzwa bitemewe bifite agaciro ka miliyoni zisaga 50 FRW

Yanditswe: Monday 11, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB,ruravuga ko Ibicuruzwa bitemewe bifite agaciro ka miliyoni zirenga 80 z’amafaranga y’u Rwanda ari byo byafatiwe mu mukwabu w’iminsi 5 wiswe Operation USALAMA.

Sponsored Ad

RIB yakoze uyu mukwabu kuva tariki 30 Ukwakira kugeza 04 Ugushyingo 2019, ifatanyije na Polisi y’Igihugu n’abaturage.

Abantu bagera kuri 46 nibo bafatiwe muri uyu mukwabu idasanzwe ndetse RIB ivuga ko igiye kubageza imbere y’amategeko.

Aba bacuruzi 46 bafashwe na RIB barashinjwa kwinjiza mu gihugu magendu zirimo caguwa,mukorogo no gucuruza ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye bambukiranyije imipaka.

Mu muhango wo kumurikira itangazamakuru ibyavuye muri uyu mukwabu, Umuyobozi Mukuru muri RIB ushinzwe kugenza no gukurikirana ibyaha, Twagirayezu Jean Marie Vianney, yavuze ko ibikorwa byo guhiga ibi bicuruzwabireba abanyarwanda yaba mu kubyirinda no gutungira agatoki ababikora.

Ati “Tuboneyeho n’umwanya wo kubwira abantu bose muri rusange ko ibyaha ndengamipaka ndetse no gucuruza ibitemewe bitareba inzego zumutekano gusa, ahubwo bireba abaturarwanda bose n’abandi duhuje ubusabane b’ibihugu duturanye.”

Twagirayezu yavuze ko uyu mukwabu utanga umusaruro kuko abafashwe n’ubwo bashyikirizwa inzego zibishinzwe, banagirwa inama ndetse bakabera urugero abaturanyi babo ntibabyishoremo.

Raporo y’ibikorwa bya USALAMA yabaye ku nshuro ya 6, yagaragaje ko hafashwe ibicuruzwa byiganjemo amavuta yo kwisiga y’amoko atandukanye atujuje ubuziranenge ndetse atera ingaruka mbi ku ruhu, afite agaciro ka miliyoni 3,2 Frw.

Hanafashwe imyenda n’inkweto bya caguwa byinjiye ku masoko yo mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bifite agaciro ka miliyoni 11,2 Frw.

Muri uyu mukwabu kandi hafashwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 32,5 Frw. Byiganjemo urumogi rufite ibiro 136 , litiro 38,487 z’inzoga z’inkorano ziganjemo kanyanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa