skol
fortebet

RIB yemeje ko yataye muri yombi wa mwarimu wakubise umunyeshuli we akamuvuna ukuboko

Yanditswe: Wednesday 18, Sep 2019

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwemeje ko rwataye muri yombi umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuli yisumbuye cya GS Murira mu karere ka Rusizi, ushinjwa gukubita umunyeshuri yigisha witwa Kwizera Patrick akamuvuna ukuboko.

Sponsored Ad

RIB ibinyujije kuri Twitter yayo,yavuze ko ikimara kumenya ikibazo cya Kwizera yahise ita muri yombi umwarimu wamuvunye ukuboko.

Yagize iti “Tukimara kumenya amakuru ukekwa yarafashwe ariho arakurikiranwa.”

Nkuko uyu mwana n’ababyeyi be babitangarije TV1,uyu mwana yavunwe ukuboko mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka,ubwo mwarimu wabo yabahaga umwitozo wo gukorera mu matsinda y’abantu batatu batatu hanyuma abawunaniwe barakubitwa.

Uyu mwana wigaga muri iki kigo giherereye mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi yabwiye TV1 ko uyu mwarimu yari yabahaye umwitozo wo gukora mu matsinda,abawutsinzwe abakubitisha igiti cy’umukoropesho hanyuma amugezeho amukubita inkoni y’ukuboko amuvuna igufwa.

Yagize ati “Twari turi mu ishuli ku I taliki 13 Kamena,mwarimu aduhaye umwitozo turi mu matsinda y’abantu batatu batatu,utunaniye ahera ku ntebe ya mbere agenda akubita yamanuye umukoropesho wari hejuru ku kabati.Yagiye akubita buri wese mu mugongo angezeho arankubita arampusha,umukoropesho ukubita ku ntebe uhita unkubita ku nkokora.Umuganga wambaze yaravuze ngo igufwa ryaracitse.”

Umuyobozi w’iki kigo n’ushinzwe uburezi mu murenge wa Muganza bavuze ko batigeze bakomeza gukurikirana ikibazo cy’uyu mwana kuko ngo uyu mwarimu n’ababyeyi be bicaye bakakiganiraho ndetse ngo uyu mwarimu ntabwo yari asanzwe ari umunyarugomo ni impanuka yamugwiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa