skol
fortebet

Ruhango:Umugabo arakekwaho gutemagura nyina umubyara bapfa amasambu

Yanditswe: Thursday 15, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Mujyarugamba Frederick w’imyaka 43 yatawe muri yombi na polisi yo mu karere ka ruhango akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyina witwa Mukanyemera Leocadie wo mu Murenge wa Kinihira, wishwe atemaguwe n’abantu batari bamenyekana.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru uri mu kigero cy’imyaka 70 yishwe n’abagizi ba nabi mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2018.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko urupfu rw’uyu mukecuru rwabutunguye cyane ndetse batari bamenya icyatumye uyu mukecuru yicwa.

Meya w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yagize ati “Nibyo hari umukecuru wapfuye kandi rwose urupfu rwe rwadutunguye.Ntituramenya icyatumye yicwa.”

Yongeyeho ko bikekwa ko umuhungu we yaba afite uruhare kuko bari bafitanye ibibazo by’amasambu.

Uyu muyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko uyu muhungu w’uyu mukecuru yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB y’i Kabagari kugira ngo akorweho iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa