skol
fortebet

RURA yatangaje ibiciro bishya bya Taxi voiture

Yanditswe: Tuesday 18, Jun 2019

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imikorere [RURA],cyamaze gutangaza ibiciro bishya,bizajya bihinduka bitewe n’ibirometero umukiriya amaze gukora.

Sponsored Ad

RURA yatangaje ko ikirometero cya mbere kizajya cyishyurwa 1500 FRW nk’uko byari bisanzwe, hanyuma ibirometero bikurikiyeho kugeza ku birometero 30, umukiriya acibwe amafaranga 700 kuri buri kirometero agenze.

Nyuma y’ibirometero 30 bya mbere, ibikurikiraho bizajya bibarirwa amafaranga 500 kuri buri kirometero.

RURA yavuze ko utwaye imodoka azajya ategereza umugenzi iminota 15 gusa ku buntu, yayirenza buri minota 15 irenzeho akayishyurira 1500 FRW.

Ubusanzwe nta minota yo gutegerezwa ku buntu umukiriya yabagaho, yatangiraga kwishyura agiteregezwa.

RURA yatangaje ko izi mpinduka z’ibiciro zakozwe hashingiwe ku kiguzi cya serivisi zo gutwara abantu mu modoka ndetse no guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa