skol
fortebet

RWANDA:Reba ingano y’umushahara mushya wa Perezida w’u Rwanda, Abaminisitiri, Abadepite, Abasenateri, Guverinerinoma nibindi

Yanditswe: Sunday 04, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo kuwa 23/02/2017, rigaragaza ingano y’Imishahara aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu bahabwa ndetse n’ibindi biherekeza iyo mishahara.
Aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu, barimo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite; Minisitiri w’Intebe; ba Visi Perezida ba Sena; ba Visi (...)

Sponsored Ad

Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo kuwa 23/02/2017, rigaragaza ingano y’Imishahara aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu bahabwa ndetse n’ibindi biherekeza iyo mishahara.

Aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu, barimo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite; Minisitiri w’Intebe; ba Visi Perezida ba Sena; ba Visi Perezida b’Umutwe w’Abadepite; Abaminisitiri; Abanyamabanga ba Leta; Abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika; Abaguverineri b’Intara; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abasenateri n’Abadepite.

Umushahara mbumbe ugenerwa buri munyapolitiki mukuru uvugwa muri iri teka wiyongeraho icumi ku ijana (10%) byawo nyuma ya buri myaka itatu (3).

Perezida wa Repubulika agenerwa ibi bikurikira:

-Umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na bibiri na magana arandwi na mirongo itanu n’atandatu (6.102.756 Frw) buri kwezi;

-Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose;

-Imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta.

-Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta;

-Uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti itagendanwa na interineti igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike n’irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro, mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze, byose byishyurwa na Leta;

-Amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (6.500.000 Frw) buri kwezi;

-Amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta;

-Uburinzi buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose.

Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe:

Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu n’ijana na mirongo itanu n’atandatu (4.346.156 Frw) buri kwezi.

Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira:

-Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa;
Imodoka imwe (1) y’akazi buri gihe n’ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta;

-Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti y’urwego bireba;

-Uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti igendanwa n’itagendanwa, telefoni ikorana na satelite ndetse na anteni parabolike, byose bikishyurwa na Leta;

-Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi;

-Amazi n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta;

-Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa;

Amabwiriza ya Minisitiri ufite imiturire mu nshingano ze agena agaciro ntarengwa k’inzu ivugwa muri iyi ngingo mu gace kayo ka mbere n’agaciro ntarengwa k’ibyangombwa bigomba kuba biyirimo.

Visi-Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma

Ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu mirongo itatu na bine na magana inani na mirongo itandatu na rimwe (2.534.861 Frw).

Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n’atatu (2.434.613 Frw).

Ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi-Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika n’Abanyamabanga ba Leta bagenerwa kandi buri wese ibindi bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe, bikurikira:

-Amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500.000 Frw) buri kwezi;

-Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300.000 Frw) buri kwezi, anyuzwa kuri konti y’Urwego bireba;

-Amafaranga yo kwishyura itumanaho rya telefoni, interineti na fagisi byo mu biro angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) buri kwezi;

-Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya interineti igendanwa;

-Amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa; uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa.

-Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya w’umurimo.

-Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k’igika cya 3 cy’iyi ngingo ntagenerwa umunyapolitiki mukuru w’Igihugu uvugwa muri iyi ngingo, iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri n amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga.

Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n’atatu (2.434. 613 Frw).

Buri wese agenerwa kandi ibindi bimufasha gutunganya imirimo ashinzwe, bikurikira:

-Amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (400.000 Frw) buri kwezi;

-Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti y’urwego bireba;

-Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni, fagisi na interineti byo mu biro;

-Amafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya interineti igendanwa;

-Amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa ;

-Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa;

-Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) ahabwa buri wese iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya w’umurimo.

Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k’igika cya 2 cy’iyi ngingo ntagenerwa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, cyangwa uwahoze ari Guverineri w’Intara usubiye ku mwanya wa Guverineri w’Intara mu Ntara yigeze kuyobora; iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga.

Abasenateri n’Abadepite:

Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani na mirongo ine na birindwi na magana atandatu n’icyenda (1.847.609 Frw) buri kwezi. Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bine na magana atanu na mirongo ine (1.774.540 Frw) buri kwezi.

Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no mu Mutwe w’Abadepite, buri kwezi bongererwa buri wese ku mushahara mbumbe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35.000 Frw) naho aba Visi-Perezida b’izo Komisiyo bakongererwa ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw) buri wese kandi buri kwezi.

Abasenateri n’Abadepite bagenerwa kandi buri wese ibindi bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe, bikurikira:

-Amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’u Rwanda (250.000 Frw) buri kwezi;

-Perezida na Visi- Perezida ba Komisiyo bagenerwa buri wese amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70.000 Frw) y’itumanaho rya telefoni igendanwa buri kwezi;

-Buri Musenateri na buri Mudepite bagenerwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) ku kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa;

-Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu na magana ane y’u Rwanda (35.400Frw) buri kwezi yo kwishyura ifatabuguzi rya interineti igendanwa ikoreshwa kuri mudasobwa.

-Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k’igika cya 4 cy’iyi ngingo ntagenerwa umunyapolitiki mukuru w’Igihugu uvugwa muri iyi ngingo, iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga. Amafaranga y’ubutumwa imbere mu gihugu

Amafaranga y’ubutumwa bw’imbere mu gihugu:

Iyo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe, bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bishyurirwa na Leta amafaranga yose yakoreshejwe muri ubwo butumwa, herekanywe inyemezabuguzi.

Iyo ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi-Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma, Abanyamabanga ba Leta, Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bahabwa amafaranga y’ubutumwa abarwa hakurikijwe ibiteganywa n’iteka rya Perezida rigenga ubutumwa bw’akazi imbere mu gihugu.

Iyo Abasenateri n’Abadepite bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bahabwa amafaranga y’ubutumwa abarwa hakurikijwe ibiteganywa n’iteka rya Perezida rigenga ubutumwa bw’akazi imbere mu gihugu.

Bitabangamiye ibivugwa mu gika cya gatatu cy’ingingo ya 9 y’iri teka, Abasenateri cyangwa Abadepite iyo baraye mu butumwa bw’akazi imbere mu gihugu, bishyurirwa n’urwego bakorera icumbi n’ifunguro ry’umugoroba muri hoteli hakoreshejwe ifatabuguzi.

Hitawe ku biciro biri ku isoko, Minisitiri ufite imari mu nshingano ze, amaze kubijyaho inama na Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano ze, agena ibiciro ntarengwa bigomba gukurikizwa mu kwishyura amahoteli Abasenateri cyangwa Abadepite barayemo igihe bari mu butumwa imbere mu gihugu.

Iyo ba Visi- Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma, Abanyamabanga ba Leta, Abaguverineri b’Intara, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abasenateri n’Abadepite, bagiye mu butumwa imbere mu gihugu bakoresheje imodoka zabo, Leta ibagenera amafaranga y’urugendo, hakurikijwe ibiteganywa n’amabwiriza ya Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano ze.

Iyo abanyapolitiki bakuru b’Igihugu bavugwa muri iri teka bagiye mu butumwa hanze y’Igihugu, hakurikizwa ibiteganywa n’iteka rya Perezida rishyiraho amabwiriza agenga ubutumwa mu mahanga.

Amafaranga y’ishyingura n’ay’impozamarira

Mu gihe Perezida wa Repububulika cyangwa uwahoze ari Perezida wa Repubulika yitabye Imana, Leta yishingira ibijyanye n’amafaranga yose akoreshwa mu mihango y’ishyingura kandi ikagenera umuryango wa nyakwigendera amafaranga y’impozamarira angana n’umushahara mbumbe we w’amezi atandatu (6).

Mu gihe umwe mu bandi banyapolitiki bakuru bavugwa mu ngingo ya 5, iya 6, iya 7 n’iya 8 z’iri teka yitabye Imana akiri mu mirimo ye cyangwa nyuma yaho mu gihe kitarenze amezi atandatu (6), Leta itanga amafaranga akoreshwa mu mihango y’ishyingura angana n’inshuro ebyiri (2) z’umushahara mbumbe wa nyakwigendera. Leta iha kandi umuryango wa nyakwigendera amafaranga y’impozamarira angana n’umushahara mbumbe we w’amezi atandatu (6).

Ibitekerezo

  • NGAHO NAMWE MUNDEBERE UKUNTU UMUTUNGO W’IGIHUGU UGABURWA: fata umuntu nka president biriya byose ubibaruye byagera muri millioni 20 ku kwezi. Ariko mwarimu akagenerwa ibihumbi 40,umu A0 nawe wigisha akagenerwa ibihumbi 130. Ahaaaaaaa.

    NGAHO NAMWE MUNDEBERE UKUNTU UMUTUNGO W’IGIHUGU UGABURWA: fata umuntu nka president biriya byose ubibaruye byagera muri millioni 20 ku kwezi. Ariko mwarimu akagenerwa ibihumbi 40,umu A0 nawe wigisha akagenerwa ibihumbi 130. Ahaaaaaaa.

    Bose.nabaherwe
    Ntakubangama.barayakwiye

    MUDUSHAKIRE IMISHAHARA Y’ABARIMU CYANECYANE MUMASHURI ABANZA YA LETA. maze ejo ngo barimu imihigo ijana kwijana gutese waburaye umwana wawe yasohowe kubera atishyuye.

    MUDUSHAKIRE IMISHAHARA Y’ABARIMU CYANECYANE MUMASHURI ABANZA YA LETA. maze ejo ngo barimu imihigo ijana kwijana gutese waburaye umwana wawe yasohowe kubera atishyuye.

    Nanjye ndumva bagabanyamo kabili, mwalimu akongezwa, abasilikare, ba mudugudu bagahembwa, turebe uko twasaranganya twese tugere kubiryo, dushyigikirane mukuli.

    aka ko bazagakosore,kuko mu RDA abo hejuru nibo babaho

    ntabwo mwatubwiye umushahara wa president w’urukiko rw’ikirenga

    .mubampere numero yange banyohererezeho ayibirayi nzaramba arendakunkuramo umwuka

    Ikibabaza abantu nukuntu usanga umuntu uhenbwa menshi banwishyurira n’aho kuba ndetse naho yariye agasaba inyemeza bwishyu ngo azayasubizwe kdi abahebwa duke byose bakabyishakaho

    Ariko ntibitangaje niko byahoze numva ngo abaturage bajyaga no gutora umwami iyo imyaka yabaga yeze nkaho bamurusha isambu,abapagasi n’ibindi.ark nanone barabikwiye kuko niko isi yacu yubatse.ntago aba agomba kwakira ababashyitsi bubwoki bwinshi.ark akabazo k’amatsiko njyiyeyo banyemerera nanjye nkabasura?

    Byaba byiza reta ishyizeho minimum wage ititaye kuba ar abakozi ba reta cga abakorera private company kugira ngo buri mukozi wese arusheho kwishimira nokunezezwa nakazi akora.

    Ibyo Byahozeho kuva nakera.Bamwe bishima abandi bashinyirije.Ariko bose babaho.Nyamara bashatse,bakibuka Mwarimu wabatanjyije,ibyo byubahiro bafite..

    Mwarimu we ntazwi umushahara we waba urusenda

    Mwarimu we ntazwi umushahara we waba urusenda

    Mana weee ndebera iyi mishahara kabisa yebaba wee!!! wenda perezid wa rep. we sava kuko akora akazi karenze ukwemera, ariko se mwarimu, aimy, police, ex cell DASSO muzatubwire ayo bahembwa kdi nabo bakora imirimo irenze kdi ivunanye ahaaaa n’aha Yesu na se.

    Njye uko mbibona nkurikije uko ubukungu bwazamutse, aya mafaranga ni make rwose ubuse aba bayobozi yamarira iki koko, reba ababagana nuburyo bakirwa, ariya bagenerwa yo kwakira abashyitsi ni make ku buryo bashobora kuba bakoresha ayabo ukwezi kukajya gushira bagiye kumanika imbabura, sinaba mfata ibyemezo nka biriya ngo nisondeke kuriya kuko nta muturage ushinzwe no kubimenya. bazabisubiremo ririya 10% rijye ryongerwaho buri kwezi.
    Gusa iyi nkuru iba yaratangjwe bitari ngombwa kuko niyo gazeti byasohotsemo mwarimu n’abo bahuje ikibazo ntaho bahurira nayo kuko no kubimenya ntacyo bimumariye.

    Nibyiza ariko baribuke namwarimu arababaje.

    ikibabaje nuko ubumenyi bose bakoresha babuhabwa na #mwarimu ariko we akaba ahembwa mubinyacumi kandi ariwe Soko yubumenyi bafite.

    Abarimu babaye
    Abarakare mu mitima !

    ba mayor na vis mayor bo bimeze bite

    MURAKOZE ABASHOMERI BO BITE?

    Aha! Muzaje mutwibuka bayobozi

    Mwarimu agomba kwihangana kuko urebye akazi akora kararenze ariko ngo 41000 niyo amukwiye. Gusa nawe ajye arya ayo arahagije kurwego rwe.

    perezinda wurukiko rwikirenga ahebwa angahe

    Ariko rero Leta niyibuke nabandi bakora munzego zo hasi nibigo byigenga,nibura abashinzwe kugena imishahara murwego rwigihugu vashyireho umushahara ntarengwa kumukozi muto nyuma yabandi cane cyane kubagengwa n’amasezerano.kuko usanga nibyo basabwa cyane munzego z’ibanze,bijyanye nimiryango batunze,nubwo bakora ntacyo bageraho.
    Kandi ugasanga uwo mushahara wintica ntikize utumyutumye ashyirwa mucyiro adakwiye ngo kuko write akazi.nibura umushahara wanyuma ukaba 80.000frw byose byavanywemo.akabona iko yishakira icumbi n’icyimutunga.

    bahembwa menshi kbs bagahanzemo imirimo bagafasha abashomeri ni uko usanga bayajyana hanze kurihira abana barangiza ngo abashomeri bahange imirimo

    Nabo barabizi ko umushahara was mwarimu uteye isoni ntiwashyirwa ahagaragara.A bayobozi bo mu Rwanda barikunda cyane

    Ese ndibaza imishahara ishyirwaho nande kuburyo ndeba mubanza kwigwizaho abarimu mukabasagurira Nta Patriotism Mbonye aho kbs nutarize ntiyapanga imishahara gutya

    ndabona abafite ubushobozi bwo kwiyishyurira Services aribo bazihabwa na Lete, nigute umuntu ahembwa akayabo kangana kuriya akishyurirwa inzu, imodoka, telefone&internet kwakira abashyitsi mugihe uhembwa urusenda rw’umushahara akishakaho burikimwe cyose!!!!!!

    Natwe abakora akazi ku mutekano murwego rwa ba security baciriritse muzatuvuganire natwe duhembwa make cyane

    Natwe abakora akazi ku mutekano murwego rwa ba security baciriritse muzatuvuganire natwe duhembwa make cyane

    Natwe abakora akazi ku mutekano murwego rwa ba security baciriritse muzatuvuganire natwe duhembwa make cyane

    Natwe abakora akazi ku mutekano murwego rwa ba security baciriritse muzatuvuganire natwe duhembwa make cyane

    Nisabiraga abayobozi bakuru ndetse n,abashinzwe gushyiraho imishahara gutekereza kunzego zishinzwe umutekano zose kuko zaraharenganiye pe . Sinzi ukuntu 1litre y’amavuta yagura ibihumbi 4000 umuceri ukagura 35000frs ,hanyuma ugasanga ushinzwe umutekano arahembwa ibihumbi 60000frs Kandi atanataha iwe ( akodesha icumbi) . birababaje pe .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa