skol
fortebet

Sudan: Minisitiri w’ingabo yemeje ko Omar al-Bashir yahise afungwa nyuma yo kweguzwa

Yanditswe: Thursday 11, Apr 2019

Sponsored Ad

Minisitiri w’ingabo wa Sudani, Lieutenant-General Awad Mohamed Ahmed Ibn Auf, amaze gutangariza isi yose binyuze kuri TV ya Leta ko igisirikare cya Sudan cyakuye ku buregetsi Omar al Beshir ndetse gihita kimuta muri yombi aho kuri ubu afungiwe ahantu hatekanye.

Sponsored Ad

Ibn Auf yatangaje ko abasirikari ba Sudani bahise bashyiraho amategeko yo mu nzibacyuho arimo ko inama ya gisirikali igiye gutegeka igihugu igihe cy’imyaka ibiri.

Ibn Auf yatangaje kandi ko ubutegetsi bwa leta zigize Sudani n’iz’inzego z’ibanze zose zisheshwe,abasirikare bahiritse ku butegetsi Bashir aribo bagiye gutegeka.

Bakimara kumva ko Bashir yahiritswe ku butegetsi, abaturage ibihumbi n’ibihumbi bahise biroha mu mihanda kubyina intsinzi mu murwa mukuru Khartoun, bararirimba banacinya akadiho.

Nubwo abaturage ibihumbi n’ibihumbi bahise biroha mu mihanda bakubyina intsinzi mu murwa mukuru Khartoun, bararirimba banacinya akadiho nyuma y’aya makuru,bamwe bahise bamaganira kure igisirikare bavuga ko kigomba gusubira mu bigo,hanyuma abaturage ubwabo bakishyiriraho ubuyobozi bw’inzibacyuho.

Urwego rw’iperereza n’umutekano rwatangaje ko rugiye kurekura imfungwa zose za politiki mu gihugu hose. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irega uru rwego kugira uruhare rwa mbere mu kwica no gufunga abaturage ku maherere.

Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bari bamaze amezi ane mu myigaragambyo muri Sudani basaba ko Bashir avaho. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko inzego z’umutekano zishe abantu barenga 50 muri iyi myigaragambyo. Naho leta ya Sudani yo ivuga ko abayiguyemo ari 22.

Marshal Omar al Bashir yari amaze imyaka 30 ku butegetsi, yagezeho akoze coup d’Etat mu 1989. Afite imyaka 75 y’amavuko. Arashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha,ICC ,Rumurega ibyaha bya jenoside, ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu ntara ya Darfur.





Byari ibyishimo nyuma yo kweguza Omar al Bashir

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa