skol
fortebet

Sudani: Abigaragambya biyemeje gushyiraho leta yabo y’inzibacyuho yo gusimbura abasirikare

Yanditswe: Saturday 20, Apr 2019

Sponsored Ad

Abanya Sudani bakomeje imyigaragambyo yo gusaba abasirikare baheruka guhirika ku butegetsi Omar al Bashir ko bava ku butegetsi bw’inzibacyuho bakabuha abasivili,aho bemeje ko kuri iki Cyumweru barashyiraho Leta yabo.

Sponsored Ad

Aba bantu bigaragambya biyemeje ko ku munsi w’ejo bazashyira hanze amazina y’abantu bifuza ko babayobora basimbuye aba basirikare.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 19 Mata 2019, nyuma yo kuva mu masengesho,nibwo amagana y’abaturage yahuriye ku biro bikuru bya gisirikare I Khartoum bariririmba bati “Ubwigenge,amahoro n’ubutabera.”

Igisirikare kiyoboye Sudani by’inzibacyuho cyabwiye aba baturage ko kigiye gushyiraho Minisitiri w’intebe w’umusivili ariko abigaragambya barabyanga basaba ko basubizwa ubutegetsi bwose kuko ngo badashaka gutegekwa n’abasirikare.

Abahagarariye abigaragambya bavuze ko kuri iki Cyumweru saa kumi n’imwe aribwo bazashyira hanze urutonde rw’abantu batoye ngo bajye muri guverinoma y’inzibacyuho.

Mu minsi ishize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wahaye aba basirikare bayoboye Sudan iminsi 15 ngo babe basubije ubutegetsi abasivili ngo nibatabikora Sudani izamburwa ijambo mu muryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa