Kigali

Umugabo yatawe muri yombi azira kurunguruka no gufata mu ibanga amashusho abagore 555 bambaye ubusa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 August 2019 Yasuwe: 4937

Umugabo ukomoka I Madrid muri Espanye yatawe muri yombi acyekwaho kurunguruka no gufata videwo mu ibanga abagore barenga 550 mu myanya yabo y’ibanga, akayashyira ku rubuga rwa internet.



Bivugwa ko uyu mugabo ukomoka muri Colombia w’imyaka 53, yafataga izo videwo kuri telefone ye igendanwa yayihishe mu gikapu cyo mu mugongo.

Benshi muri abo bagore 555 aregwa gufata videwo barimo bamwe batarageza ku myaka y’ubukure bivugwa ko yabafashe videwo bari mu gice cy’ingendo zo munsi y’ubutaka (’metro’) muri uwo mujyi.

Uyu mugabo wabaga mu gace k’I Madrid kitwa Usera, ashinjwa kurunguruka abagore buri munsi guhera mu mpeshyi y’umwaka ushize ubwo yatangiraga gushyira izo videwo ku mbuga za internet.

Bivugwa ko yajyaga akora mu maguriro (’supermarkets’), rimwe na rimwe akabanza no kwibwira abo yafataga izo videwo agamije kubona uburyo bwiza bwo gufata videwo.

Polisi ivuga ko yari imaze igihe igenzura ibikorwa by’uyu mugabo ucyekwa, iza kumuta muri yombi ubwo yarimo afata videwo y’umugore wari uri muri ’metro’.

Polisi yashyize videwo kuri Twitter yayo ivuga ko uyu mugabo ucyekwaho icyaha "ari umwe mu babangamiye bikomeye ubuzima bwite bw’abagore".

Ubwo polisi yajyaga gusaka aho uyu mugabo aba,yahasanze mudasobwa igendanwa na ’hard drives’ (’disques durs’) ziriho videwo zibarirwa mu Magana ihita imuta muri yombi.

Polisi yatangaje ko uyu mugabo yashyize hanze video 283 ku rubuga rwa filimi z’urukozasoni,bimufasha kubona abamukurikira [subscribers] bagera kuri 3,519 ndetse abantu bagera ku bihumbi 85 barebye aya mashusho yashyize hanze inshuro zirenga miliyoni 1 n’ibihumbi 400.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Sinzi niba kureba abakobwa no kubafotora rwihishwa ari icyaha mu mategeko y’ibihugu.Icyo nzi neza nuko muli Matayo 5:28,Yesu yasabye abakristu nyakuri kwirinda gukomeza kureba abakobwa cyangwa abagore,kugeza wifuje ko muryamana,Kubareba nta cyaha cyirimo.Tukibuka ko abantu bose bakora ibyo bible itubuza abatazaba muli paradizo,Nubwo aribo benshi.Mujye mwibuka ko ku gihe cya Nowa,Imana yarimbuye abantu bose bali batuye isi,kubera ko bakoraga ibyo Imana itubuza.Harokotse gusa abantu 8 bumviraga Imana.Abahanga bavuga ko isi yari ituwe hagati ya 5-10 millions.

    5 months ago

Inzindi nkuru

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano ari mu baguye mu mpanuka yabereye...

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano Marie Rose witwa Ngendahayo Edouard ari...
13 February 2020 Yasuwe: 12921 2

Dushobora no gukora n’inama igihumbi ikibazo kidakemuka –Amb. Nduhungirehe ku...

Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb....
3 February 2020 Yasuwe: 3415 2

Dore ibihugu 10 bifite umwihariko mu kwizihiza ivuka rya Yezu/Yesu

Ku itariki25 Ukuboza buri mwaka, ibihugu byinshi ku isi dutuye byizihiza...
25 December 2019 Yasuwe: 7151 1

Koreya ya Ruguru yagerageje ikindi gisasu cya kirimbuzi mu rwego rwo...

Ikinyamakuru cya Leta ya Koreya ya ruguru cyatangaje ko iki gihugu...
14 December 2019 Yasuwe: 4920 2

Iburengerazuba: Ngororero yabonye amanota 10% mu gihe Rubavu yabaye iya...

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yashimye Akarere ka Rubavu kubera...
2 December 2019 Yasuwe: 3127 1

Umujyi wa Kigali wiyemeje kutazongera kwimura abantu kubera ko batuye mu...

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa aho...
26 November 2019 Yasuwe: 10551 1