Kigali
startimes

Umugore wa Nkurunziza ashobora kwiyamamariza kuyobora Uburundi muri 2020

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 January 2019 Yasuwe: 6998

Abarundi bacitse ururondogoro kubera amakuru ari kuvugwa ko umugore wa Perezida Pierre Nkurunziza ashobora kwiyamamariza kuyobora Uburundi mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka utaha.


Sponsored Ad


Umunyamakuru Serge Nibizi wahoze akora kuri Radio ya RPA,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amakuru yatangaje kuri Twitter ye ko hari umugambi w’uko umugore wa Perezida Nkurunziza,Denise Bucumi Nkurunziza ari gutegurirwa kwiyamamariza kuyobora uburundi ahagarariye ishya rya CNDD FDD riri ku butegetsi.

Yagize ati “Hari umugambi w’uko Denise Nkurunziza umugore wa Perezida Nkurunziza,ashaka kwiyamamariza kuyobora Uburundi,agafata umwanya umugabo we yarimo.Byateje umwuka mubi mu ishyaka no mu Buyobozi.”

Serge Nibizi yavuze ko iyi nkuru yo kwiyamamaza kwa Denise Nkurunziza iteye impungenge ishyaka rya CNDD FDD cyane ko rigombwa kwitegura guhangana na Agathon Rwasa watangaje ko aziyamamaza.

Uyu munyamakuru uzwi cyane mu Burundi,yatumye Abarundi bacika ururondogoro bamubaza aho aya makuru yayakuye abandi barayamagana karahava.

Ikibazo cy’uzahagarararira ishyaka rya CNDD FDD mu matora kimaze gufata intera ikomeye ndetse ikinyamakuru cyo mu Burundi cyitwa Ubm News cyo cyemeje ko byateye amacakubiri mu banyamuryango.




Abanyamakuru bo mu burundi bavuze ko umugore wa Nkurunziza ashobora gutungurana akiyamamariza kuyobora uburundi

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble JOHN BOSCO

    YEWE BABIVUZE UKURI KOKO UBUTEGETSI BW’IYI SI BURAKUNDWA CYANE , UWO MUGORE SINUMVA BAVUGA NGO NI UMUROKORE,

    March 2019

Inzindi nkuru

Ruhango: Abagizi ba nabi batemye imyaka y’uwarokotse Jenoside indi...

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 06 rishyira uwa 07 Mata 2020, mu Mudugudu wa...
7 April 2020 Yasuwe: 8562 6

Niringiyimana wakoze umuhanda wa 7Km yakorewe urugomo na bamwe mu baturanyi...

Umunyarwanda witwa Niringiyimana Emmanuel wo mu murenge wa Murambi mu...
20 March 2020 Yasuwe: 12248 4

Video: Umunyamakuru Angeli Mutabaruka wa TV1 avuga ko ubuzima bwe buri mu...

Nyuma y’aho hari abibasiye Angeli Mutabaruka, umunyamakuru wa TV1 kur rubuga...
9 March 2020 Yasuwe: 38809 8

Uganda yashyize mu kato abanyamahanga bane bari bayinjiyemo ibakekaho...

Abanyamahanga bane bari binjiye muri Uganda bahawe akato mu bitaro bya...
2 March 2020 Yasuwe: 4947 0

#Umwiherero 2020: Nubwo Uganda idusaba gufungura imipaka niyo...

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyakomejwe na Uganda...
16 February 2020 Yasuwe: 6340 1

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano ari mu baguye mu mpanuka yabereye...

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano Marie Rose witwa Ngendahayo Edouard ari...
13 February 2020 Yasuwe: 18929 4