skol
fortebet

Umugore yababaje benshi kubera amafoto agaragaza uburyo yahohotewe bikabije n’umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 06, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Jenna Hurley yavuze ko yagize ubwoba bwinshi ko agiye gusiga abana be ari imfubyi, ubwo uwari umukunzi we yamukubitaga bikabije hafi no gushaka kumwica.

Sponsored Ad

Uyu mwongerezakazi yavuze ko uyu wahoze ari umukunzi we yamukubise cyane kugeza ubwo se witwa Simon amuyoberwa kubera ukuntu yari yangiritse cyane.

Mu kiganiro Jenna yahaye ikinyamakuru The Mirror,yatangaje ko umugabo we Mark Whiteside yamukubise cyane hafi no kumwica akaba yahisemo kubitangaza kugira ngo arwanye ihohoterwa rikorerwa abagore ndetse aburire n’umukobwawundi uzakundana na Mark Whiteside.

Yagize ati “ubu ntabwo ari ubutumwa bwo kugira ngo abantu bangirire impuhwe,Ndakomeye cyane nkuko nahoze ntarahohoterwa ariko sinshobora guceceka ngo ndeke kugaragaza ubugome bwe kuko sinazibabarira aramutse abikoreye undi muntu.”

Uyu mubyeyi w’abana babiri,yareze uyu mugabo we babyaranye umwana umwe mu bana be mu rukiko rwa Preston mu Bwongereza,akatirwa igifungo cy’amezi 14 ,kuri uyu wa Gatanu.





Ibitekerezo

  • Nyamara iyo bagihararanye bavuga ko "bari mu rukundo".Muribuka ibyo Jay Polly yakoreye umugore we,akamukura amenyo.Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

    uwo mugabo akwiye igihano cyo gufungwa burundu nasoni afite zo gukubita umugore agashaka kumwica...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa