skol
fortebet

Umujyi wa Kigali wiyemeje kutazongera kwimura abantu kubera ko batuye mu kajagari

Yanditswe: Tuesday 26, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa aho atuye kubera ko ari mu kajagari kubera ko igishushanyo mbonera kivuguruye cy’uyu mujyi,cyemerera abantu b’amikoro yose kuwuturamo.

Sponsored Ad

Mu myaka ishize,abaturage batandukanye bari batuye mu bice birimo Rugando, Kagugu no mu Kiyovu, bagiye barimuwe kubera ko bari batuye mu kajagari.

Umujyi wa Kigali uvuga ko bitazongera kuba ahubwo buri muntu mu bushobozi bwe azafashwa gutura muri uyu mujyi.

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko izi mpinduka ziri mu gishushanyo mbonera zizafasha umujyi kugera mu cyerekezo wifuza ariko ntawe uwuhejwemo kubera amikoro.

Yagize ati “Igishushanyo mbonera gishya kije kugira ngo kiganishe ku cyerekezo dufite nk’Umujyi wa Kigali, ariko utuwemo n’abantu b’amikoro yose, aho aba amikoro make nabo bazaba bafite aho baba kandi bakabasha gutura mu mujyi”.

Igishushanyo mbonera kivuguruye gikubiyemo uburyo buzafasha abatuye mu kajagari kuvugurura ariko batimuwe nk’uko byajyaga bigenda.

Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera, Rukundo Benon, yavuze ko iki gishushanyo kirimo impinduka nyinshi zigamije gufasha abatuye mu kajagari kuvugurura kuko kubimura na byo bigira ingaruka.

Yagize ati “Turimo turagabanya iyimurwa ry’abantu kugira ngo abo bantu batuye ahantu twakita ko ari mu kajagari harebwe uburyo twabafasha kuvugurura imiturire yabo aho kugira ngo tubimure tubajyana ahandi kuko nabyo ubwabyo bitera indi shusho itari nziza bigahungabanya n’ubuzima bwabo muri rusange”.

Rukundo yongeyeho ko abatuye mu kajagari bagiye kugezwaho ibikorwa remezo nabo bakazagenda bavugurura uko babonye ubushobozi.

Ati “Turi kureba uburyo abantu batuye mu kajagari tubafasha kubona ibikorwa remezo nabo ubwabo bakagira icyo bigomwa niba ari ugutanga metero ebyiri cyangwa eshatu kugira ngo bya bikorwa remezo nabyo bibone aho binyura, hanyuma bahabwe uburenganzira bwo kugenda basana cyangwa se bavugurura imiturire yabo gahoro gahoro uko ubushobozi bwabo bugenda buboneka”.

Uretse kuba ntawuzongera kwimurwa, umujyi wa Kigali watangaje ko muri iki gishushanyo mbonera uteganya n’uburyo umuntu azajya agenda yubaka inzu mu byiciro cyangwa akaba yaha ikibanza umushoramari akubaka yarangiza akamuha igice kimwe cy’inzu.

Iki gishushanyo mbonera kivuguruye biteganyijwe ko kizajya hanze mbere y’uko uyu mwaka wa 2019 urangira kikazaba gisimbura icyo mu 2013 kuko kitari kijyanyee n’igihe ndetse n’ubushobozi bw’abaturage.

Ibitekerezo

  • Byaba ari byiza kuko bikomeje nkuko bimeze ubu umujyi wasigaramo abo mukiciro cya 4 gusa

    Ese buriya abatuye mukajagari ninabo batuye mumanegeka?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa