Umukobwa yicishijwe inkoni azira kudashimisha umukiliya basambanaga
Yanditswe: Tuesday 27, Nov 2018
Umukobwa witwa Lui Yu ukomoka mu Bushinwa yishwe n’abantu bamuhaye akazi k’uburaya muri hoteli nyuma yo kumushinja ko atashimishije umukiliya wari wabishyuye akayabo.
Uyu mukobwa w’imyaka 15 yashowe mu buraya n’abana b’urungano rwe bamukuye iwabo bamubeshya ko bagiye kumuha akazi,kamunaniye baramukubita kugeza bamwishe.
Ibinyamakuru byo mu Bushinwa byatangaje ko uyu mukobwa yakubiswe n’aba bantu bamuha akazi bafite imyaka hagati ya 14 na 17,nyuma y’aho umukiliya wamuguze yavuze ko atamushimishije uko bikwiriye.
Aba bicanyi bakubise itafari mu mutwe uyu mwana w’umukobwa bimuviramo urupfu barangije bamushyingura mu nzu ishaje yo hafi y’aho bamwiciye.
Polisi yataye muri yombi aba bana bishe uyu mukobwa barangije berekana aho bamuhambye,mu nzu yatawe yo bamwiciyemo.
Lui Yu yabuze nyuma yo kuva iwabo mu mujyi wa Shenmu,ku wa 22 Nzeri uyu mwaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *