skol
fortebet

Umuntu utazwi yajyanye ururabo rwanditseho ngo “Tuzahora tubibagirwa” ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Yanditswe: Tuesday 16, Apr 2019

Sponsored Ad

Umuntu utaramenyekana wari mu bagiye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Ntarama,mu Bugesera, yashyize ururabo rwanditseho ngo ’Tuzahora tubibagirwa’ mu zindi abandi bashyize ku mva.

Sponsored Ad

Inzego zishinzwe iperereza n’iz’umutekano ziri gushakisha uyu muntu wuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ngo ibyo yakoze byerekana gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gukora urugendo rwo Kwibuka,habaye umuhango wo gushyingura,aho imiryango yashyinguraga ababo yabanje gushyiraho indabo nyuma n’abandi baturage bari kumwe bashyiraho izo bari bafite.

Umwe muri aba ngo ashobora kuba ari we washyizeho ururabo rwanditseho ngo ‘Tuzahora Tubibagirwa” nkuko amakuru yatanzwe n’abari kuri uru rwibutso babitangaje.

Umuyobozi w’Umurenge wa Ntarama, Marthe Uwamugira yatangaje ko uwabikoze atarafatwa ariko agishakishwa.

Uwamugira avuga ko nyuma yo kwibuka Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Ntarama, umuhango urangiye abantu basezeye barataha ariko hasigara bake ku rwibutso.

Umugore umwe muri bo ni we wabibonye akabyereka abandi,yahise ahungabana.

Abanyarwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,hari bamwe mu banyarwanda bakomeje kugaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibitekerezo

  • Erega nta muryango wabuze ikigoryi, abo bapfobya ntibazabura, gusa tugize Imana baba bake nubwo nabo bake ari ikibazo.

    Hari abantu bonse ivangura mu mashereka kuburyo mu mitwe yabo nta kindi kiberamo; no mu budage kugeza ubu abantu bafana Hitler baracyagaragara kandi hashize imyaka n’imyaniko.

    Batugiriye neza iyo ngengas bayimira bunguri bakaza rundukana nayo ariko ntibatwangirize abana.

    wenda habayeho kwibeshya " Yagombaga kwandika NTITUZABIBAGIRWA........aho rwose tujye twibuka ko hari abatazi kwandika neza no gusoma

    Birababaje cyane kandi biteye agahinda kuba hakiri abantu bagifite imitwe n’imitima yuzuye ingengabitekerezo! Gusa umuntu nk’uwo aranadukerereza mu iterambere kuko imyumvire ye ntaho yamugeza we ubwe kandi amaherezo azisanga asigaye wenyine mu bujiji bwe abandi tugeze kure cyane ko abanyarwanda dushyize hamwe mu kurwanya abatudindiza. Turacyafite akazi kenshi gusa inzego zacu z’umutekano twemeraho ubuhanga n’ubushobozi zimukurikirane zimugaragaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa