skol
fortebet

Umwana muto wapfiriye mu ndege ya Air Asia yateye benshi agahinda

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2019

Sponsored Ad

Umwana w’amezi 2 yapfiriye mu ndege ya Kompanyi ya Air Asia yavaga Kuala Lumpur muri Malaysia yerekeza mu mujyi wa Perth muri Australia kuri uyu wa mbere,bituma benshi mu bakunda kugenda mu ndege banenga cyane abakozi b’iyi kompanyi.

Sponsored Ad

Ababyeyi b’uyu mwana witwa Farah bakomoka muri Saudi Arabia,bari bimukiye muri Australia mu gitondo cyo ku munsi w’ejo, ariko uku kwimuka kwabo ntikwabahiriye kuko bagezeyo bajya gushyingura.

Abagenzi bo muri iyi ndege bavuze ko ibyabaye ari akavuyo gusa kuko uyu mwana yarize akanga guceceka, abakozi b’iyi ndege ya Air Asia ntibagire icyo bakora.

Umugenzi wagerageje gufasha aba babyeyi bari bafite uyu mwana urwaye,yvuze ko aba babyeyi batabanje kuvuza uyu mwana wabo ahubwo bari barajwe ishinga no kujya gutura muri Australia.

Uyu mwana wapfiriye muri iyi ndege ya Kompanyi ya Air Asia,yamaze amasaha 2 n’igice arira nta guceceka bituma abagenzi bose bacika ururondogoro ndetse n’abakozi b’iyi kompanyi Babura icyo bakora.

Umugenzi witwa Nadia Parenzee wari hafi y’aba babyeyi,yabajije niba mu bagenzi bose nta muganga urimo birangira abuze.

Iyi ndege yageze ku kibuga cya Perth saa 5:30 za mu gitondo uyu mwana yapfuye bihita bimenyeshwa polisi ndetse n’abaganga bakora iperereza ku rupfu rw’uyu mwana ndetse bahata ibibazo abakozi b’iyi ndege ya Air Asia.

Air Asia yashyize hanze itangazo rigira riti “Umutekano w’abakiliya bacu uhora ariyo ntego yacu.Abakozi bacu bagerageje gushakira ubufasha uyu mwana.Twihanganishije umwana wapfuye n’umuryango we.

Air Asia yahise itangaza ko nta byinshi igomba gutangaza ku rupfu rw’uyu mwana ahubwo yabihariye polisi.

Ibitekerezo

  • Birababaje cyane kandi biteye agahinda.Gusa nk’abakristu,tujye tumenya ko abantu bazazuka ku Munsi w’Imperuka.Ariko iyo bapfuye,ntabwo baba bitabye Imana nkuko benshi bavuga.Iyo dupfuye tujya mu gitaka twese.Roho bavuga,yahimbwe n’umuntu wo mu Bugereki witwaga PLATON utaremeraga Imana dusenga.Abantu bapfa bumviraga Imana,izabazura ku munsi wa nyuma.Abapfa bakoraga ibyo Imana itubuza cyangwa biberaga mu byisi gusa ntibashake Imana bakiriho,ntabwo bazazuka.Barabora bikarangira nkuko Abagalatiya 6:8 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa