skol
fortebet

Umwana w’Umudipolomate w’u Rwanda mu Burusiya yahanutse kuri etaje ya 21 arapfa

Yanditswe: Thursday 30, May 2019

Sponsored Ad

Umuhungu w’umunyamabanga wa mbere wa ambasade y’u Rwanda mu Burusiya kuri uyu wa gatatu yahanutse muri etage ya 21 y’inzu i Moscow yitura hasi arapfa.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru cyitwa Vechernyaya Moskva kivuga ko ambasaderi w’u Rwanda i Moscow yemeje aya makuru ko uyu muhungu yahanutse mu idirishya ry’inyubako yo gucumbikamo[apartment] iri mu gace kitwa Nakhimovskiy Prospekt mu mujyi wa Moscow,yabanagamo na se.

Uyu musore wari utarageza imyaka 20 yigaga mu ishuri ryisumbuye, ikinyamakuru Life shot kivuga ko abaganga bari baramusanganye indwara yo mu mutwe ya ’bipolar disorder’ ndetse ngo yari yarabwiye abaganga n’abarimu be iby’ubu burwayi bwe.

Ambasaderi w’u Rwanda yahise abwira itangazamakuru ry’i Moscow ko ubwo iyi mpanuka yabaga nta muntu wari hafi y’uyu mwana. Yahanutse ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatatu.

Uyu musore witabye Imana yari ageze mu cyiciro cya 11 aho yigaga mu ishuri rya “International School of Tomorrow”aho muri uyu mwaka yagombaga kurangiza amasomo ye.

Umwe mu badipolomate b’u Rwanda muri ambasade y’u Rwanda i Moscow yabwiye BBC ko ubu bari kwitegura gucyura umurambo w’uyu musore ngo ushyingurwe mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • Turihanganisha umuryango wabuze umwana wabo , Imana Imwakire. uwo mu diplomate nta zina agira kuko ayo ma titre si bose bayamenya. umwana nta zina yari afite. Mutange inkuru ikwiye

    Turihanganisha umuryango wabuze umwana wabo , Imana Imwakire. uwo mu diplomate nta zina agira kuko ayo ma titre si bose bayamenya. umwana nta zina yari afite. Mutange inkuru ikwiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa