skol
fortebet

Umwarimu wo muri Kaminuza yahanuye umugore we ku nzu y’igorofa rya kane

Yanditswe: Tuesday 25, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugore w’umunyamategeko ukomoka muri Brazil witwa Tatiane Spitzner w’imyaka 29 yahuye n’uruva gusenya ubwo yashwanaga n’umugabo we witwa Luis Felipe Manvailer,birangira amusunitse hasi y’inzu babamo,avuye ku igorofa rya kane.

Sponsored Ad

Nkuko byagaragajwe n’amashusho ya CCTV,uyu mugabo gica yatangiye gushwana n’umugore we bari mu modoka,arasohoka uyu mugabo aramukurikira,bombi barwanira muri lift birangira uyu mugabo asunitse uyu mugore hasi amunyujije mu idirishya ry’iyi nzu ndende

Uyu mugabo wigisha isomo ry’ibinyabuzima muri Brazil,yamaze gusunika uyu mugore we arangije amujyana mu nzu babamo nyuma polisi irahamusanga yavunaguritse cyane.

Uyu Luis Felipe Manvailer wakoze aya mahano ku wa 22 Nyakanga uyu mwaka,yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kubona aya mashusho ariko yemeje ko uyu mugore we yiyahuye kuri iri gorofa nyuma yo gushwana nawe,atari we wabikoze.

Mu isuzuma ryakozwe na polisi,ryagaragaje ko uyu mugore yashwanye n’uyu mugore we w’umunyaamtegeko,aramuniga mbere y’uko amuhanura kuri iyi nzu avuye ku igorofa rya 4.

Inshuti za bugufi z’uyu mugore zavuze ko yari amaze iminsi ababwira ko afite ubwoba ko ashobora kwicwa n’umugabo we kubera imyitwarire mibi afite ndetse ko yifuza guzaba gatanya.



Manvailer yashwanye n’umugore we mbere y’uko amusunikira hasi y’igorofa rya kane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa