skol
fortebet

#Umwiherero 2020: Nubwo Uganda idusaba gufungura imipaka niyo yayifunze-Perezida Kagame

Yanditswe: Sunday 16, Feb 2020

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyakomejwe na Uganda ubwayo kuko ariyo yahohoteye Abanyarwanda bajyagamo bituma asaba ko bahagarika kujyayo kuko batafatwaga neza bagezeyo.

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida Kagame yavuze ko Abanya Uganda bari bazi ko nyuma yo kubuza Abanyarwanda kujyayo bazabatambira babasaba imbabazi ariko siko byagenze kuko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka.

Yagize ati “Muri iyi minsi tunyuzemo muri 2018 na 2019,habayemo ibintu byiza pe,u Rwanda rwagizemo amahirwe ndizera ko 2020 bizarushaho.Ibibazo twatewe n’abanya Uganda,abaturanyi bo mu majyaruguru hariya, bahora bumva ko tuba uko babishaka.Bategeka Uganda ngo bategeka n’u Rwanda.Nabo ntibumva …iyaba bumvaga bari kuba bumva ko ibyo bidashoboka.Kuko turaziranye,baratuzi natwe turabizi.Barabizi ko bidashoboka hanyuma bagafasha abashaka gutera igihugu.

Abo turabafite,mujya mubabona bajya mu nkiko abandi ntabwo bagize amahirwe yo kugera mu nkiko,urubanza rwaciriwe aho bari bari.Imipaka irafungwa.Urebye nubwo abanya Uganda badusaba gufungura imipaka nibo bayifunze.

Igihe buri munyarwanda wese uzambuka umupaka azafatwa agakubitwa, agafungwa,akicwa.Kubera ko twageze nyuma tubwira abanyarwanda tuti “Twebwe ntabwo uko mufatwa muri Uganda tubifiteho uburenganzira.Ntabwo twabwira Abanya Uganda uko bafata abanyarwanda muri Uganda,ibyo nta uburenganzira tubifitiho,usibye kubabwira gusa.Nagiyeyo kenshi,navuganye nabo kenshi namwe mbibabwiye kenshi,kugeza ubwo mbwira abanya Uganda nti “Ndabibarekeye nimwe muzi uko mugenza igihugu cyanyu,uko mugenza abanyarwanda mu gihugu cyanyu ariko icyo nanjye mfitiye uburenganzira ndabwira abanyarwanda be kujya baza muri Uganda kuko ikibabaho ntako mfite nabigenza.Uko nabigenza n’ukubabwira nti “ariko ubundi abantu babanga,batabashaka mwe murajya he?.Ubundi ko mutansubije,muba mujya he?.Ubu hari abari bishwe n’agahinda ngo ntibakijya Uganda.Kwicwa n’agahinda ko kujya aho batagushaka,ako gahinda n’aka bwoko ki?.

Abanyarwanda bashaka kujya muri Uganda bakavuga ngo niho abana babo biga,niho bavurirwa,niho bagura ibintu.Icyo navugaga mbere,kugira amahirwe mu byago,twagiye gukanguka tubona abana bo ku mupaka hari abambuka bakajya kwiga muri Uganda,bitari ukujya kwiga gusa hari abajyagayo kuvoma amazi.bakakubwira bati aho tuba ku mupaka nta mazi ahari,nta maduka ahari.

Nyakubahwa Perezida Kagame yavuze ko Abanya Uganda babonye nta munyarwanda ujya iwabo bavuze ko babahaye amezi 2 bakaba batangiye gutakamba ariko nyuma baje Abanyarwanda.

Yagize ati “Aho abantu bakangukiye bakava muri kiriya kibazo abanya Uganda baravuze bati “Aba banyarwanda bihaye kwanga kuza iwacu kandi twari tubatunze,nimubahe amezi 2 gusa baraba barize batakambye, baje kudupfukamira.Abarebaga hakurya cyangwa abo hakurya bihaye kubuza abantu kuza hano ngo tubakore icyo dushaka,baraza kudupfukamira kuko baraza gusonza.Ibyo nibyo byatumye mukanguka yaba muri Leta cyangwa mu bigega muravuga muti “aba bantu bo ku mupaka bambuka kubera ibyo bashakayo,kuki tutabibabonera hano.Impamvu bitaboneka hano n’iki?.Abantu batangiye gutwarayo ibyo bakagombye kuba baratwayeyo kera,babitwara ku mupaka….

Icyakurikiyeho,2019 nibwo ubukungu bwacu bwakuze kurusha ibisanzwe…ubu tuzagera hejuru ya 10.Kuki se kandi dufite ibibazo ku mipaka?.N’ukuvuga ngo gusubiza ibintu mu buryo nkuko byari bimeze nibwo bukungu.Kuza gutwara ibintu ku mupaka bakagombye kuba bagurishayo byazamuye abahinzi n’aborozi bacu babyitabiriye kuko kujya hakurya bitagishoboka.Abashatse kutugirira nabi nibo bahombye kuko iyo urebye ikinyuranyo mu bicuruzwa,Uganda yahombye hagati ya miliyoni 200 na 300 z’amadolari.Muri ayo ngayo niyo yagarutse iwacu,muranga amafaranga akajya ahandi kubera iki?.”

Perezida Kagame yasabye abakiri bato kutigana bamwe mu bayobozi baranzwe n’imico mibi ahubwo bakwiriye gukora neza bakubaka ejo hazaza heza h’igihugu cyabo.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari imico mibi igirira akamaro k’igihe gito abayikora ariko nyuma ikababyarira ibibazo ariyo mpamvu abakiri bato bakwiriye gukora neza.

Ibitekerezo

  • Aek KBS abantu nibagomba kuba muburezi korwose ntago ruswa igomba kuba mugihugu ikindi kibazo kuba turikwiga uburezi ntacyo bivuze nukuri mutimura eugeni ministry wuburezi avugengo kuba NGO wizi uburezi NGO ntago aribyo biguhesha akazi ntagobikwiye ex TTC’s bazikureho ntacyo zivuze niba dushaka iremeryuburezi tugomba nokubiharira ababyigiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa