skol
fortebet

Sarpong yirukanwe mu nzu y’umufana wa Rayon Sports yakodeshaga nyuma yo kwerekeza muri APR FC

Yanditswe: Sunday 28, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ntakirutimana Isaac,wari umufana ukomeye wa Rayon Sports, wamenyekanye cyane ku izina rya Sarpong, avuga ko nyuma yo gutera umugongo iyi kipe yari yarihebeye akajya muri APR FC, yirukanywe mu nzu yakodeshaga.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Isibo Radio, Sarpong yavuze ko yasabwe gusohoka mu nzu yakodeshaga, nyuma y’uko nyirayo amenye ko yavuye muri Rayon Sports akajya muri mukeba wayo, APR FC.

Yagize ati “Mu gitondo nkimara kugera ku biro bya APR FC, ndimo kuganira na Songambere (ushinzwe ubukangurambaga muri APR FC), nibwo nabonye message (ubutumwa bugufi) ya landlord, ambwira ati warakoze twabanye neza, ariko ibintu ndimo kumva kuri radio niba aribyo, byaba byiza uraye umpaye inzu yanjye”.

Arongera ati “Ntabwo namurenganya, kuko ni inzu nini nabagamo, ikwiriye gukodeshwa ibihumbi 200Frw ku kwezi, ariko we yarambwiye ati ujye unyihera 80Frw, rero ntabwo namurenganya kuko ni umufana w’ikipe ya Rayon Sports”.

Akomeza agira ati “Kuba yabimbwiye, njye namubwiye nti ntacyo reka dukurikize amategeko y’abapangayi, ni iminsi 15 ya préavis (integuza) ngashaka inzu. Ndi umuntu w’umugabo ukora ntabwo nsabiriza, nashyizeho abanshakira inzu kugira ngo mbe nakwimuka”.

Ibyo kwirukanwa mu nzu, ntabwo ari kuri uwo mufana gusa bibayeho kuko byabaye no ku mukinnyi Manishimwe Djabel, nyuma yo kuva muri Rayon Sports yerekeje muri APR FC.

Uwo mukinnyi yatangaje ko ubwo yari mu myitozo n’abandi bakinnyi ba APR FC, yakiriye ubutumwa buturutse kwa nyiri inzu yakodeshaga, bumusaba gusohoka mu nzu akajya kugura iye.

IVOMO:KIGALI TODAY

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa