skol
fortebet

Papa Francis agiye kwitabira inama yiga ku ikoreshwa ry’ubwenge bukorano

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe mu Butaliyani, Giorgia Meloni, yatangaje ko Papa Francis, bwa mbere mu mateka azitabira inama y’abakuru b’ibihugu biteye imbere bihuriye muri G7, izaganirirwamo imbogamizi ziterwa n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano, AI

Sponsored Ad

Mu bihe bishize Papa yatanze impuruza ku kaga gashobora guterwa n’iri koranabuhanga, anahamagarira amahanga kugena amategeko mpuzamahanga arigenga hagamijwe inyungu rusange.

Iyi nama ya G7 izabera mu Majyepfo y’u Butaliyani mu gace ka Puglia kuva ku ya 13-15 Kamena 2024, izahuza abayobozi b’ibihugu bya Amerika, u Budage, u Bwongereza, u Bufaransa, u Butaliyani, Canada, n’u Buyapani.

Meloni ati “Ni ubwa mbere mu mateka Papa azaba yinjiye mu bikorwa bya G7. Ndizera neza ko uruhare rwe ruzatanga umusanzu mu kugena imirongo migari ku mikoreshereze y’iri koranabuhanga.”

Muri iki Cyumweru u Butaliyani, bunayoboye G7 bwemeje umushinga w’itegeko rigamije gushyiraho amategeko ngenderwaho agenga imikoreshereze ya AI, ishoramari ryihariye muri urwo rwego no gushyiraho ibihano ku byaha bifitanye isano na AI.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa