skol
fortebet

Abasirikare 20 b’u Burundi bamaze kwitaba Imana

Yanditswe: Friday 11, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru akomeje gucicikana mu bitangazamakuru byo mu Burundi, atangaza ko hari abasirikare b’u Burundi bagera kuri makumyabiri bose bitabye Imana harimo abarohamye mu ruzi rwa Rusizi nkuko byatangajwe.

Sponsored Ad

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2022, hamaze kuboneka imirambo makumyabiri (20) y’abantu bambaye impuzankano y’igisirikare cy’uburundi, bareremba hejuru mu mazi y’uruzi rwa Rusizi, Nkuko byemezwa n’abaturage baba ku misozi itandukanye igize intara ya Cibitoke isanzwe ihana imbibi n’igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi avuga hari bagenzi babo. batwawe n’uruzi rwa Rusizi ubwo bambutsaga abasirikare b’u Burundi bari bamaze ukwezi kurenga muri Congo mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’itwaje intwaro irwanya Leta y’u Burundi ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru UBM News, avuga ko ku italiki ya 1 Gashyantare, abasirikare batandatu batwawe N’uruzi rwa Rusizi maze imirambo yabo ikabonwa n’abaturage bo muri komine Rugombo, ku musozi wa kagazi bukeye bwaho ku italiki ya 2 Gashyantare, ireremba hejuru y’urwo ruza rwa Rusizi.

Ayo makuru kandi akomeza avuga ko kuwa 30 Mutarama uyu mwaka, indi mirambo y’Abasirikare b’u Burundi bagera ku icyenda, yabonetse bapfuye muri ubwo buryo, Bikaba byarabereye ku musozi wa Kaburantwa muri komine Buganda.

Ni mugihe andi makuru avuga ko, hari indi Imirambo nanone y’Abasirikare b’u Burundi batanu yabonetse muri iyo komine ya Buganda, ku musozi wa Nyamitanga aho hari ku munsi wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu nk’uko bivurwa n’abaturage babyiboneye.

Amwe mu mazina yabo basirikare bapfuye bagera kuri batanu akaba ari: Caporal Chef Sinzinkayo Jean de Dieu, Caporal Nduwimana Aron, 2ème classe Ndayikejimana Alexis, Adjudant-Chef Nkeshimana Emmanuel hamwe na 2ème classe Harerimana Jean-Claude.

Ibiro bikuru bya gisirikare bitangaza ko abo basirikare bapfuye. batwawe n’uruzi rwa Rusizi igihe bari mu bwato bwa gisirikare ariko ntibatangaje icyo bakoraga mu mazi yurwo ruzi nkuko byatangajwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa