skol
fortebet

Afurika y’ Epfo ntabwo ikivuye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2017

Sponsored Ad

Afurika yisubiyeho ikura mu muryango w’ abibumbye urwandiko yari yanditse ivuga ko igiye guhagarika amasezerano ifitanye n’ urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC.
Ni mu gihe byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2017 aribwo Inteko Ishinga amategeko itangira kwiga kuri icyo kibazo.
Zak Yacoob wahoze ari umucamanza mu rukiko rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga yatangaje ko atashimishijwe n’ uko icyo gihugu kisubiyeho kikanga kuva muri ICC.
Ibyo bibaye mu gihe mu kwezi (...)

Ibyo bibaye mu gihe mu kwezi gushize kwa Gashyantare, urukiko rukuru rw’ Afurika y’ Epfo rwari rwatangaje ko urwo rwandiko ibiro by’ umukuru w’ Afurika y’ Epfo byanditse bivuga ko bishaka kuva muri ICC rwanditswe binyuranyije n’ itegeko nshinga. Urwo rukiko rwari rwavuze ko icyo kibazo cyagombaga kubanza kwigwaho n’ Inteko ishinga amategeko.

Yacoob avuga ko we icyo yitaho atari igikurikije amategeko cyangwa ikitayakurikije ahubwo areba ingaruka zavamo.

Ibihugu by’ Afurika byari byatangaje ko bigiye kwikura muri ICC byamaze kwisubiraho kuri icyo cyemezo uretse u Burundi.

U Burundi , Gambia na Afurika y’ Epfo byari byatangaje ko bigiye guhagarika amasezerano bifitanye na ICC byose bihuriza ku kuvuga ko urwo rukiko rubogama.

Ku ikubitiro Gambia niyo yabanje kwisubiraho ivuga ko itakivuye muri ICC nyuma y’ aho ibonye perezida mushya Adama Barrow usimbura Yahya Jammeh. Kuri ubu Afurika y’ Epfo nayo yatangaje ko yisubiyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa