skol
fortebet

Amb. Vincent Karega yangiwe guhagarira u Rwanda mu Bubiligi

Yanditswe: Monday 24, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amb.Vincent Karega,wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC mbere y’uko yirukanwa kubera umubano mubi wavutse hagati y’ibihugu byombi yagiwe niUbwami bw’u Bubiligi bwanze kwemeza Vincent Karega nka Ambasaderi u Rwanda rwari rwagennye kuruhagararira muri icyo gihugu.
Mu kwezi kwa Werurwe 2023, nibwo Karega yari yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, asimbuye muri izo nshingano Dieudonné Sebashongore.
Mbere yo gutangira inshingano cyakora yagombaga kubanza kwemezwa n’u Bubiligi bwagombaga (...)

Sponsored Ad

Amb.Vincent Karega,wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC mbere y’uko yirukanwa kubera umubano mubi wavutse hagati y’ibihugu byombi yagiwe niUbwami bw’u Bubiligi bwanze kwemeza Vincent Karega nka Ambasaderi u Rwanda rwari rwagennye kuruhagararira muri icyo gihugu.

Mu kwezi kwa Werurwe 2023, nibwo Karega yari yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, asimbuye muri izo nshingano Dieudonné Sebashongore.

Mbere yo gutangira inshingano cyakora yagombaga kubanza kwemezwa n’u Bubiligi bwagombaga kumwakira nka Ambasaderi.

Amakuru kuri ubu aravuga ko nyuma y’amezi ane u Karega ategereje kwemezwa nka Ambasaderi, u Bubiligi bwamwanze.

Ni icyemezo bivugwa ko cyagizwemo uruhare na bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga ndetse n’abanye-Congo, batatanyije n’imiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu.

Aba ku wa 9 Mata 2023 ngo bandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi, bagaragaza impungenge z’uko Karega yaherukaga kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu.

Aba biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ngo impungenge zabo bazishingiraga ku kuba Karega yari yarirukanwe muri Afurika y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa byo guhiga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu mpera z’Ukwakira umwaka ushize ni bwo Ambasaderi Vincent Karega yirukanwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ibirego iki gihugu gishinja u Rwanda yari ahagarariye.

Ibi birego by’uko u Rwanda rwaba ruha ubufasha umutwe wa M23 bivugwa ko biri mu byatumye u Bubiligi bwanga kumwemeza, nyuma yo kubisabwa n’abanye-Congo basanzwe ari incuti zabwo magara.

RTFB (Radio-télévision belge de la Communauté française) yatangaje ko nyuma y’uko Ambasaderi Karega yanzwe, Perezida Paul Kagame yahise ashyiraho ambasaderi mushya wo kumusimbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa