skol
fortebet

Habonetse ikindi kimenyetso simusiga gishinja Donald Trump

Yanditswe: Thursday 01, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwa Amerika bwabonye amajwi ya Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika, yemera ko hari inyandiko ziriho amabanga ya Leta yasigaranye ubwo yavaga ku butegetsi nubwo bitemewe.
Trump ari gukorwaho iperereza ku nyandiko zagaragaye umwaka ushize mu nyubako ye Mar-a-Lago iri muri Leta ya Florida, aho bivugwa ko izo nyandiko zirimo amabanga akomeye ya Leta ku buryo atari yemerewe kuzitwara, ahubwo zagombaga kubikwa ahantu hizewe Leta yahisemo.
Amajwi yabonetse yumvikanamo (...)

Amajwi yabonetse yumvikanamo Trump, yafashwe muri Nyakanga 2021 nyuma y’amezi make avuye ku butegetsi. Yafatiwe ahari ikibuga cya Golf cya Trump ahazwi nka Bedminster muri Leta ya New Jersey.

Trump yumvikana ari mu nama n’abandi bantu, ababwira ko hari inyandiko yasigaranye ziriho amabanga ya Leta atagomba kujya hanze, zavugaga ko bitero Amerika yashakaga kugaba kuri Iran.

Ntabwo biramenyekana niba icyo gihe Trump yarabivugaga izo nyandiko akizifite cyangwa se niba yari yarazusubije aho zagombaga kujya.

Muri icyo kiganiro Trump yagiranye n’inshuti ze kigafatwa amajwi, avuga ko iyo aza kubimenya aba yarasize akuye izo nyandiko mu mubare w’izigomba kubikwa nk’amabanga ya Leta.

Ntabwo iperereza ku kuba Trump yarasanganywe inyandiko ziriho amabanga ya Leta rirarangira, nubwo itangazamakuru ryo muri Amerika ryavuze ko riri kugera ku musozo.

Nirirangira nibwo bizamenyakana niba Trump azagezwa mu nkiko ashinjwa gutunga amabanga ya Leta aho atagomba kuba ari ndetse no kuyobya uburari inzego z’iperereza ngo zitamenya ko atunze izo nyandiko.

Umuvugizi wa Trump yavuze ko ibikomeje gutangazwa ari ibigamije guhindanya isura y’umukoresha we, kuko yamaze kugaragaza ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Amerika mu matora azaba umwaka utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa