skol
fortebet

Putin yatangaje impamvu Uburusiya budashobora gusubira mu muryango wa G7

Yanditswe: Friday 08, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje ko ibyo gusubira mu muryango w’ibihugu bikize ku Isi, G7 atabikozwa kuko n’ubusanzwe ibyo bihugu bititaga ku nyungu z’igihugu ayoboye.

Sponsored Ad

Perezida Putin yavuze ko mu bihe byashize ibihugu byinshi birimo n’u Burusiya byashakaga kwinjira muri uyu muryango, ariko igihugu cye gihagarikwa kuva mu 2014 ubwo cyiyomekagaho intara ya Crimea ivuye kuri Ukraine.

Ubwo yari mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko i Sochi kuri uyu wa Gatatu, yasobanuye ko gusubira muri uyu muryango nta kamaro bifitiye igihugu cye, kuko nta n’umwe wigeze yita ku nyungu z’u Burusiya.

Ati “Iki ni cyo kibazo kandi ni ryo kosa ry’abafatanyabikorwa bacu bo mu Burengerazuba bw’Isi.”

Yakomeje agaragaza ko ibihugu bikize bitifuza koroshya ubuhahirane mu by’ubukungu mu buryo bwafungurira isoko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere na byo bikabasha gutera imbere bidashyizweho amananiza.

Umuryango w’ibihugu bikize ku Isi, G7 ugizwe na Amerika, Canada, u Budage, u Bufaransa, u Bwongereza, u Butaliyani n’u Buyapani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa