skol
fortebet

Umugore n’umugabo basanzwe mu nzu bapfuye hakekwa imbabura

Yanditswe: Saturday 07, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo n’umugore bo muri Leta ya Kano muri Nigeria, basanzwe bishwe n’imbabura mu nzu babagamo kuri uyu wa Kabiri.

Sponsored Ad

Polisi yatangaje ko aba bantu bishwe no guhera umwuka nyuma y’uko bari bagiye kuryama bacanye Imbabura kugira ngo bashyuhe.

Imbabura isohora umwuka mubi uzwi nka Carbon dioxide. Uyu mwuka ni mubi ku kiremwamuntu , gusa ukaba mwiza ku bihingwa kuko byo niwo bihumeka.

Mu busanzwe umuntu ahumeka umwuka uzwi nka Oxygen ari nawo imbabura ikenera ngo yake. Iyo rero umuntu yikingiranye mu nzu irimo imbabura yambabura iba ikeneye Oxygen ngo ikomeze kwaka ari nako umuntu ayikeneye ngo akomeze guhumeka, hakabaho gucuranwa uwo mwuka bikaba byaviramo umuntu urupfu.

Leta ya Kano muri Nigeria ni imwe mu zibasiwe n’ubukonje muri ibi bihe, ari nayo mpamvu abaturage bakoresha uburyo bwose ngo babashe gushyuha by’umwihariko mu masaha y’ijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa